Agiye kurega mu rukiko rw’u Burayi kubera inyandiko za Mitterand ku Rwanda zikomeje guhishirwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho kuwa 15 Nzeri 2017 Inama y’Igihugu ishinzwe kurinda itegeko nshinga mu Bufaransa ryemereye ushinzwe kurinda inyandiko z’ibyaranze ubutegetsi bwa perezida Franà§ois Mitterand mu Rwanda kudahishura izo nyandiko, Franà§ois Graner wari witabaje iyi nama ashaka kumenya uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yamaganye iki cyemezo ndetse atangaza gahunda yo kwitabaza Urukiko rw’u Burayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yabajijwe icyo avuga kuri iki cyemezo cyo kwanga ko izi nyandiko zikubiyemo ibyaranze ibikorwa by’ubutegetsi bwa Mitterand mu Rwanda zidashyirwa ahagaragara, asubiza ko yatengushywe, asobanura ko kuba umuntu ku giti cye ari we ufata icyemezo cyo gufungura inshinguranyandiko ari umwihariko w’u Bufaransa, avuga ko yari yizeye ko abanyabwenge bagize Inama ishinzwe kurind amategeko bazafata umwanzuro uhuje n’amategeko ariko ngo bafashe umwanzuro wa politiki kandi uteri mwiza ku burenganzira bwa muntu. Izi mpamvu ngo akaba ari nazo zigiye gutuma yitabaza Urukiko rw’u Burayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu (CEDH). Ati: “Nibyo tugiye gukora byihuse na me Spinosi.”

Yabajijwe niba hari amahirwe yizeye muri uru rukiko rw’u Burayi, avuga ko yizeye kuko bafite ubushishozi mu guca imanza busobanutse, kandi ngo uru rukiko rukaba buri gihe rurinda uburenganzira bw’abaturage n’amasezerano y’uburenganzira bwa muntu y’u Burayi.

Franà§ois Graner yabajijwe nib anta bundi buryo yajuririra icyemezo cyafashwe n’iyi nama ishinzwe kurinda itegeko nshinga mu Bufaransa, asubiza ko bidashoboka ari yo mpamvu bagiye kwitabaza CEDH.

Yabajijwe impamvu avuga ko icyemezo giherutse gufatwa ari icya politiki abazwa niba akemanga perezida w’iyi nama, Laurent Fabius wigeze no kuba Minisitiri w’Intebe kubwa Mitterand.

1280x720 I6C
Franà§ois Graner

Yasubije ko akemanga uyu mugabo ndetse na Lionel Jospin bombi bagize iyi nama, avuga ko bombi bigeze kuba ba minisitiri b’intebe kandi bakaba bafite impungenge z’inyandiko zibareba ubwabo zashyirwa ahagaragara. Ati: “Ni icyemezo cya politiki cyafashwe n’abanyapolitiki bireba.”

Yabwiwe ko aba banyapolitiki bagize iyi nama bahoze ari n’abantu begereye cyane perezida Mitterand abazwa niba nabyo ari byo agenderaho avuga ko icyemezo cyafashwe ari icya politiki, yirinda kugira byinshi abivugaho gusa avuga ko buri wese yigenga mu bye.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *