Mu gitondo cy’uyu wa 31 Kanama 2020, Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha rwerekanye umuyobozi w’impuzamashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ya MRCD Ubwiyunge n’umutwe witwaje intwaro wa FLN, Paul Rusesabagina wafashwe mu gihe kitamenyekanye, n’igihugu yafatiwemo nticyatangazwa.
Uyu musaza w’imyaka 66 y’amavuko akurikiranweho ibyaha birimo: iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’Abanyarwanda.
Bwiza.com yakoze ubusesenguzi bugamije kumenya ahantu Rusesabagina yaba yarafatiwe ndetse n’inzira iganisha ku ifatwa rye, yifashishije amakuru aturuka mu mpande zitandukanye.
Ibitangazamakuru mpuzamahanga nka CNN gifite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byatangaje ko umuryango wa Paul Rusesabagina uba muri icyo gihugu, ndetse ngo afite ingo mu mijyi ya San Antonio muri leta ya Texas (ngo ahabaye amezi atandatu) na Brussels mu Bubiligi.
Faustin Twagiramungu bakoranaga politiki yasobanuriye Radio Ijwi ry’Amerika ko Paul Rusesabagina yari amaze amezi arenga atandatu muri San Antonio. Mu Bubiligi naho ngo yari ahafite ubwenegihugu. Yavuze ko yamenye ko Rusesabagina yari afite urugendo rwe bwite muri Afurika. Ati: “Namenye ko Rusesabagina ari mu rugendo, hashize iminsi ibiri, ariko uyu munsi ni bwo namenye ko urugendo yari arimo ari muri Afurika.”
Iki gitangazamakuru cyavuganye na Tresor Rusesabagina, umuhungu wa Aul Rusesabagina uba muri USA, avuga ko ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2020, nyina na mushiki we bavuganye na se, icyo gihe ngo yajyaga mu mujyi wa Dubai uherereye muri Leta y’Ubumwe bw’Abarabu (UAE). Ngo icyo gihe ni nabwo bamuheruka.
Mu gushaka kumenya niba Paul Rusesabagina yaba yafatiwe muri UAE, iki gitangazamakuru cyabajije ubuyobozi bwaho ariko kugeza ubu ntikirabona igisubizo.
CNN yashatse kumenya niba Paul Rusesabagina yaba yafatiwe mu Bubiligi yakunze kugaragaramo, yabajije Umuvugizi w’Ibiro Bikuru by’Ubushinjacyaha mu Bubiligi, Eric Van Duyse, arabihakana. Ati: “Tuzi neza ko atafatiwe mu Bubiligi ndetse ntiyoherejwe aturutse muri iki gihugu cyacu.”
Yaba yarafatiwe hehe? Binyuze mu yihe nzira?
Mu gihe umuryango we wagaragaje ko atafatiwe muri USA, u Bubiligi bugahakana ko yafatiweyo, UAE ikaba itarasubiza, Bwiza twashatse kumenya kimwe mu bindi bihugu gishobora kuba cyamutanze. Kugira ngo biboneke, twifashishije inzira byaba byaranyuzemo kugira ngo afatwe.
Inzira ya mbere ishoboka ni ifatwa rya Nsabimana Callixte wamyekanye nka Maj. Sankara wari umuvugizi w’umutwe wa FLN. Uyu yafashwe tariki ya 13 Mata 2019 nk’uko Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha rwabitangaje.
Kuba ku ikubitiro yaremeye ibyaha byose uko ari 17 yashinjwaga birimo iby’iterabwoba, ibi byerekanaga ko yiteguye no kuvuga icyo azi cyose kuri uyu mutwe yavugiraga, impuzamashyaka ya MRCD Ubwiyunge ndetse n’umuyobozi mukuru, Paul Rusesabagina.
Mu buryo bwabaye nk’ubutunguranye, Maj. Sankara wari mu Rukiko Rukuru urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka rwa Nyanza, tariki ya 13 Nyakanga 2020 yavuze ko Perezida wa Zambia, Edgar Lungu mu mpera z’2017 yemereye Paul Rusesabagina ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, icyo gihe ngo yahise amuha inkunga y’150,000 by’amadolari y’Amerika.
Bamwe mu Banyarwanda bibutse ko Zambia ari kimwe mu bihugu byatunzwe agatoki kenshi ko bicumbikiye impunzi, zimwe zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, nk’Afurika y’Epfo n’u Bubiligi.
Gusa Ibiro bya Perezida Lungu byateye utwatsi ibirego bya Maj. Sankara, hakurikiraho ibiganiro na leta y’u Rwanda, bisa n’ibigamije gucubya umwuka mubi wari ugiye kuzamuka hagati y’ibihugu byombi. Nyuma y’ibyo biganiro byabaye tariki ya 16 Nyakanga, Intumwa Nkuru ya Perezida Lungu, Hon. Joseph Malanji yagiranye na Perezida Kagame, yavuze ko Guverinoma ya Zambia izakomeza gukora iperereza kugira ngo imenye impamvu Maj. Sankara yahisemo kuvuga igihugu cyabo na Perezida wacyo.
N’ubwo Bwiza tutabishingaho agati, amakuru yavuye mu biganiro impande zombi zagiranye ashobora kuba yagize uruhare mu ifatwa rya Paul Rusesabagina.
Inzira ya kabiri ishoboka ni intambwe u Rwanda n’u Burundi byateye mu gushaka kugarura umubano mwiza byari bifitanye mbere y’2015, wajemo agatotsi bitewe n’umutekano muke uruhande rumwe rushinja urundi kuwuteza.
Mu 2018, ubwo umutwe wa FLN wagabaga ibitero mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe, mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abaturage bavugaga ko abo bagizi ba nabi babaga bitwaje intwaro zirimo iza gakondo, babaga baturutse mu Burundi ndetse ko ari naho bahungiraga. Guverinoma y’u Burundi nayo yashinje u Rwanda kugira uruhare mu bitero birimo icyo muri Komini ya Mabayi, cyapfiriyemo ingabo z’u Burundi.
Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rw’u Rwanda, tariki ya 26 Kanama 2020 yahuye n’umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwo mu Burundi, ku mupaka wa Nemba, ahaherera mu Karere ka Bugesera bemeranya gukemura ibibazo byagiye bibera ku mbibi zihuza ibihugu byombi, ndetse bakanasaranganya amakuru ku byakongera guteza ibibazo by’umutekano muke.
Amakuru aba basirikare bakuru bemeranyije gusaranganya, nayo ashobora kuba indi nzira yaba yaraganishije ku ifatwa rya Paul Rusesabagina wari ufite umutwe ubona u Burundi cyangwa ishyamba rya Kibira nk’ibirindiro byawo nyuma yo guteza umutekano muke mu Rwanda.
Na none bijyanye n’u Burundi, kuba u Rwanda rwaragaragaje ubushake bwo kohereza impunzi zimaze imyaka itanu zicumbikiwe mu Rwanda, rukohereza izigera kuri 500 tariki ya 27 Kanama 2020 ndetse hari n’icyizere ko n’izindi zizoherezwa, byatuma amakuru Guverinoma y’u Burundi yaba ifite ku bijyanye n’uyu mutwe iyatanga.
Nta muntu uzi neza aho Paul Rusesabagina yafatiwe, keretse gukeka hashingiwe kuri bimwe mu bimenyetso bisa n’ibica amarenga. Gusa ikiriho ni uko Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ifatwa ry’uyu musaza rwaba ruzi aho yafatiwe, uburyo yafashwemo n’abagize uruhare mu ifatwa rye.



6 Responses
Aho Rusesabagina ashobora kuba yafatiwe n’inzira iganisha ku ifatwa rye
RUSESA aho yaba yarafatiwe hose, icyangombwa n’uko yafashwe agiye kubazwa urupfu rw’abaturage yishe NYABIMATA, ubwo rero aho yaba yarafatiwe nta mpamvu nyoroshyacyaha irimo. None ngo hasigayae intwari imwe gusa ngo TWAGIRAMUNGU, umuntu uhangara akavuga ngo igihugu nicyabo ntabwo aricyinkotanyi ubwo aba avuga ngo bo bande, ko urwishe yanka rukiyirimo
Aho Rusesabagina ashobora kuba yafatiwe n’inzira iganisha ku ifatwa rye
RUSESA aho yaba yarafatiwe hose, icyangombwa n’uko yafashwe agiye kubazwa urupfu rw’abaturage yishe NYABIMATA, ubwo rero aho yaba yarafatiwe nta mpamvu nyoroshyacyaha irimo. None ngo hasigayae intwari imwe gusa ngo TWAGIRAMUNGU, umuntu uhangara akavuga ngo igihugu nicyabo ntabwo aricyinkotanyi ubwo aba avuga ngo bo bande, ko urwishe yanka rukiyirimo
Aho Rusesabagina ashobora kuba yafatiwe n’inzira iganisha ku ifatwa rye
NDABARAHIYE URWANDA RURAKOMEYE MWITOHOZA NOGUKORANA NAMAHANGA
Aho Rusesabagina ashobora kuba yafatiwe n’inzira iganisha ku ifatwa rye
NDABARAHIYE URWANDA RURAKOMEYE MWITOHOZA NOGUKORANA NAMAHANGA
Aho Rusesabagina ashobora kuba yafatiwe n’inzira iganisha ku ifatwa rye
Mbaje kubasuhuza,kwitwaza ngo ufite nationalite Belge ntacyo bivuze ubwo ndavuga ibya Rusesa….hali aba marocains benshi bafashwe kubyerekeye terrorisme bafite nationalite Belge aliko Maroc yaravuze ati ibyo ntahobihuriye,kandi Belgique yarabyemeye boherezwa iwabo kuburana.
Aho Rusesabagina ashobora kuba yafatiwe n’inzira iganisha ku ifatwa rye
Mbaje kubasuhuza,kwitwaza ngo ufite nationalite Belge ntacyo bivuze ubwo ndavuga ibya Rusesa….hali aba marocains benshi bafashwe kubyerekeye terrorisme bafite nationalite Belge aliko Maroc yaravuze ati ibyo ntahobihuriye,kandi Belgique yarabyemeye boherezwa iwabo kuburana.