Aho umwanzi yaba aturutse hose, yaba ari uw’indani yaba ari uwo hanze ikibazo cye kizakemuka – RDF

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda kirizeza ko abantu abaherutse kugaba igitero mu Murenge wa Nyabimata, mu Karere ka Nyaruguru , bakica abaturage babiri babarashe ndetse bagakomeretsa abandi, bazamenyekana kandi n’abaturage bakabibona kuko hari abatangiye gukurikirana iki kibazo. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, akaba avuga ko aho umwanzi yaba aturutse hose, yaba ari uw’indani yaba ari uwo hanze ikibazo cye kizakemuka.

Mu ijoro ryo kuwa 19 rishyira kuwa 20 Kamena, nibwo abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bagabye igitero mu Murenge wa Nyabimata, Akagali ka Nyabimata, Umudugudu wa Rwerere ho mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, bica abaturage babiri bakomeretsa abandi batatu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Vincent Nsengiyumva.

Amakuru agera kuri Bwiza aravuga ko uyu muyobozi yarashwe ku ijosi ariko Imana igakinga akaboko ntapfe ahubwo agakomereka, mu gihe abagabye igitero basize batwitse imodoka ye n’aho yari acumbitse ndetse bagatwika na moto y’umumotari wacakiranye nabo atashye mbere yo kumushimutana n’abandi bakaza kubarekura nyuma.

Mu bandi bashimuswe kandi biravugwa ko ari abakozi barindaga umutekano wa koperative yo kubitsa no kugurizanya y’Umurenge Sacco Nyabimata nyuma yo kugerageza kuyiba ariko ntibibakundire.

Amakuru kandi aravuga ko aba bagabye igitero basahuye agasantere k’ubucuruzi ka Rumenero bagasahura bimwe mu bicuruzwa byiganjemo ibiribwa byari muri za butiki.

Amakuru yagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, yavugaga ko abagabye iki gitero baturutse mu ishyamba riri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, bakambukira mu cyayi mbere yo guhingukira ku Murenge wa Nyabimata, ari naho bahunze basubira bari kumwe n’abantu bari bashimuse.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu kandi rivuga ko inzego z’umutekano zihutiye gutabara no gushakisha abo bagizi ba nabi, rivuga ko abayobozi b’ibanze n’ab’umutekano bakoranye inama n’abaturage yo kubahumuriza mu gihe hagishakishwa abo bagizi ba nabi.

Amakuru kandi akomeza avuga ko aba bantu bari bashimuswe barekuwe bagasubira iwabo nyuma yo kubageza hafi y’ishyamba rya Nyungwe. Umwe muri aba bari bashimuswe wavuganye n’itangazamakuru w’umumotari ari nawe batwikiye moto, yatangaje uko byagenze.

Yagize ati: “ Nari mvuye ku kazi ninjoro ntashye ngeze mu nzira numva bari kurasa ntega amatwi ngo numve ahantu imbunda ziri kuvugira, ntashye nsanga batwitse imodoka ya gitifu. Ngirango mbaze amakuru y’uko bimeze, mbona ni abasirikare mpita nagiserera moto ngo ntahe, ngeze ku irembo nsanga ikindi gitero giturutse ku murenge gihita kimfata .”

Yakomeje avuga ko bamwatse ibyangombwa bye byose barangiza bakamutwikira moto byarangira bakabajyana n’abandi bari bafashe bagenda babakubita kugera mu gasantere ko mu Rumenero bica inzugi z’amabutiki barasahura bikoreza aba bari bafashe ibyo basahuye barabibatwaza.

Ati: “ Tubagejeje mu ishyamba barongera baraturekura badukoresha inama batwicaje tugirango bagiye kudutwika natwe, birangije batubwira amagambo…ngo ntabwo batwanga…baratubwira ngo umuntu uzajya ababona akavuza induru bazajya bamurasa mu kanwa..ngo tugende tuburire abantu, ngo nibajya bababona ntibakajye bavuza induru. .”

d317d896 a030 4a24 a888 5c25984d0589 c1ab6
Imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyabimata basize bayitwitse

Yongeyeho ko babakubise bakabavunagura mbere yo kubarekura, bakaba bavugaga Igiswahili, Ikinyarwanda ndetse n’Ikirundi bavanga kandi ngo bose uko bageraga mu 100 bari bafite imbunda harimo abambaye gisirikare n’abambaye gisivili.

Yakomeje agira ati: “ Bavugaga ngo uwo baje kureba baramuzi..ngo ntitugire ubwoba..ngo kandi, uyu murenge wose wa Nyabimata ngo ni uwabo..ngo ushaka ko bakorana azagumamo, ngo utazabishaka azawuhunge naho ubundi ngo isaha ni isaha umurenge ni uwabo barawufashe .”

Nyuma yo kumva ibyatangajwe n’uyu muturage Bwiza.com yifuje kumenya icyo Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) giteganya gukora nyuma y’ibi bintu, ku murongo wa telephone tuvugana n’umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yabanje kuduseka cyane aseka ukuntu dushaka kumenya icyo igisirikare kigiye gukora kandi ari ibanga ryacyo, dukomeza ikiganiro atubwira ibyo yumva ari ngombwa yatumenyesha kuri ubu.

Yagize ati: “ Urumva..igisirikare ntigitangaza ibyo kigiye gukora. Ahubwo icyo nkwizeza gusa nuko ibivugwa bitazaba, kandi n’ababikoze bazamenyekana mukabibona. Ibindi byo kuvuga ngo igisirikare kigiye gukora iki,… icyo kibazo nawe urabizi ko utakibonera igisubizo .”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yakomeje avuga ko hari abari gukurikirana iki kibazo bo mu nzego z’umutekano naho ngo ku ruhande rwa RDF aho umwanzi yaturuka hose ntibyamuhira.

Yagize ati: “ Aho yaba aturutse hose, yaba ari uw’indani yaba ari uwo hanze ikibazo cye kizakemuka .”

Twamubajije niba baba bamenye aba bantu bagabye iki gitero abo ari bo, yirinda kuvuga abo ari bo agira ati: “ Oya ” gusa yumvikanisha ko bashobora kuba hari abo bakeka atifuje gutangaza.

Ati: “ Reka njyewe n’aho baturutse njye sindahamenya, wowe urahazi ?”

Twamubwiye ko bivugwa ko abateye bashobora kuba baturutse I Burundi tugirango twumve niba nabo ari ko babyemeza, maze mu gusubiza ati: “ Reka da, ayo makuru ntabwo njyewe nyazi .”

Ibyabaye kuwa 19 Kamena bibaye mu gihe hari hashize icyumweru kimwe n’iminsi, aho kuwa 10 Kamena abantu bitwaje intwaro gakondo bagabye igitero mu wundi murenge wo muri aka karere ka Nyaruguru witwa Ngera, bagakomeretsa abaturage ndetse bakabasahura.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *