Asan Kasingye wabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda (AIGP) akaba n’Umuvugizi wayo, yiyemeje kwimurira ibiro bye mu rugo kubera ihenda ry’ibikomoka kuri peteroli.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Nyakanga 2022, AIGP Kasingye yagize ati: “Bitewe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli, nafashe icyemezo kibabaza cyo gushyira ibiro mu rugo rwanjye.”
Yasobanuye ko azajya abyuka, yambare neza nk’ibisanzwe maze atangire akazi. Ati: “Nzajya mbyuka, nambare ikote ryanjye, nshyushye imodoka yanjye, nyivane aho iri maze nongere nyiparike. Uyu muco uzamfasha kwiyumvamo ibiro maze nkomeze akazi kanjye k’ubujyanama.”
Ntibizwi niba uyu mupolisi yatanze ubu butumwa akomeje, gusa koko igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gikomeje kuzamuka ahanini bitewe n’intambara ibera muri Ukraine guhera muri Gashyantare 2022.
Iyi ntambara yatumye ibihugu bikomeye ku Isi bifatira u Burusiya ibihano by’ubukungu, na bwo buhagarika ibikomoka kuri peteroli byoherezaga henshi ku Isi.


