Ikipe ya Al-Hilal yo muri Sudani yahagamye Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo bagwa miswi ibitego 2-2, mbere y’uko amakipe yombi ahurira mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro.
Masandawana yari yakiriye abanya-Sudani, mu mukino wa gatatu wo mu itsinda C muri CAF Champions League wabereye kuri Loftus Versfeld Stadium, i Pretoria.
Byasabye umunota wa 15 w’umukino ngo Al-Hilal Omdurman ifungure amazamu, ibifashijwemo na rutahizamu Abdelrazig Omer.
Nyuma y’iminota itanu yonyine Mamelodi Sundowns yahise yishyura icyo gitego biciye ku munya-BrĂ©sil Arthur Sales. Ni ku mupira yari aherejwe na mwene wabo, Nuno Santos.
Nyuma y’iki gitego abakinnyi ba Al Hilal SC basatiriwe cyane kugeza ubwo batangiye gukora amakosa ya hato na hato yatumye Adama Coulibaly na Walieldin Khidir bahabwa amakarita y’umuhondo, gusa igice cya mbere cy’umukino kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Mamelodi Sundowns, aho Lebo Mothiba yaje kuva mu kibuga asimburwa na Brayan Leon.
Al Hilal SC yo yakuye mu kibuga Walieldin Khidir yinjiza Madicke Kane.
Iyi kipe isanzwe ikina shampiyona y’u Rwanda yatsinzwe igitego cya kabiri ku munota wa 66 biciye kuri Teboho Mokoena, ku ishoti riremereye uyu munya-Afurika y’Epfo yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina.
Ku munota wa 71 Abdelrazig Omer yishyuriye Al Hilal, ku mupira yari ahawe n’umunya-Gambia, Adama Coulibaly.
Amakipe yombi akimara kunganya yahise atangira gukina umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi, ndetse igitutu kiba cyinshi ku mpande zombi kugeza ubwo ku munota wa 85 habaye imvururu zo kutumvikana ku mpande zombi bivamo ikarita y’umutuku yeretswe Emmanuel Flomo wakiniye nabi Khuliso Mudau.
Nyuma y’imikino itatu imaze gukinwa, Al Hilal SC na Mamelodi Sundowns F.C ziyoboye Itsinda C n’amanota atanu.
Al Hilal na Mamelodi Sundowns zizongera guhurira kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama, mu mukino wa kane wo mu itsinda.



One Response
Muze banyarwanda dukomeze gushyigikira aaalhilal kuko ihesha ishema u Rwanda