Al Shabaab yabanje gucanganyikisha inzego z’umutekano za Kenya mbere yo kugaba igitero

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 15 Mutarama 2019, nibwo umutwe wa Al Shabaab wagabye igitero muri Kenya cyaguyemo abantu ubu bamaze kuba 21. Bitangazwa ko Leta ya Kenya yari yategujwe ariko itazi aho kizagabwa.

Ikinyamakuru The Guardians gitangaz ako Kenya yari yategujwe, ibwirwa ko hari ibitero birimo gutegurwa ariko yo ngo icanganikishwa n’uko aho bateguzwaga uyu munsi atariho babwirwaga ejo.

Urwego rushinzwe iperereza muri Kenya rutangaza ko integuza rwayibonye ariko rukaba rwari rwiteze kuburizamo ibyo bitero by’iterabwoba kuva  mu kwezi kwa 11.

Umwe mu bakozi b’uru rwego rwa Kenya rushinzwe iperereza utatangajwe amazina, aganira na Associated Press, ngo yatangaje ko abagabye ibitero babanje kubacanga, bakababwira uduce dutandukanye bazatera, ako bababwiye uyu munsi ejo ntibabe ariko bavuga, ibi ngo bikaba byaratumye bacanganirwa.

Bitangazwa ko abantu 21 barimo umunyamerika n’umwongereza bamaze kubura ubuzima. Mu mwaka wa 2013 nabwo muri iki gihugu hagabwe igitero cy’ubwiyahuzi abasaga 60 bahasiga ubuzima.

Igihugu cya Kenya ngo kizira kuba cyarohereje abasirikare bacyo muri Somalia, ku rundi ruhande bigatangazwa ko ruswa ikomeje kuvuza ubuhuha ku mupaka wa Kenya, ituma abanzi b’iki gihugu binjira nta nkomyi.

Kenya: Abaguye mu gitero cy’iterabwoba bamaze kuba 21 barimo Umwongereza n’Umunyamerika

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *