Leta ya Algeria yafashe icyemezo cyo gukumira mu kirere cyayo indege z’igisirikare cy’u Bufaransa ziri muri operasiyo yiswe Barkhane igamije kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu karere ka Sahel.
Nk’uko Le Figaro dukesha aya makuru yabitangaje, iki cyemezo cyamenyeshejwe abasirikare b’u Bufaransa, gituma indege ebyiri zabo zitwara ibikoresho zisubika ingendo.
Gusa Umuvugizi w’ingabo z’u Bufaransa, Colonel Pascal Ianni, yatangaje ko iki cyemezo nta ngaruka kigira ku bikorwa bya gisirikare. Ati: “Turi kubyakira kandi nta mpungenge dufite kuri operasiyo.”
Algeria ifashe iki cyemezo nyuma yo guhamagaza Ambasaderi wayo wari i Paris n’uw’u Bufaransa, François Gouyette kugira ngo imuhe ubutumwa bwamagana ijambo itishimiye Perezida Emmanuel Macron yavuze kuri iki gihugu, n’igabanywa rya Visa u Bufaransa bwahaga abanya-Algeria.
Igitangazamakuru Le Monde kivuga ko Perezida Macron ubwo yari mu nama n’Abafaransa bakomoka ku banya-Algeria bitwaga Harkis yatangaje ko Algeria ari igihugu kiyobowe na politiki y’igisirikare kandi amateka yacyo y’ubukoloni yuzuyemo ibinyoma byahimbwe.
Tubibutse ko Algeria yakolonijwe n’u Bufaransa, aba Harkis bakaba ari abanya-Algeria bafatanyije n’Abafaransa guhangana na bene wabo barwanyaga ubukoloni.


