Hizihizagwa isabukuru y’imyaka 50, Banki ya Kigali imaze ishinzwe, umukuru w’igihugu ni we wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori, yasabye amabanki gufasha abaturage kugera ku ndoto zabo.
Iyi sabukuru y’imyaka 50, yizihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2017, umugoroba w’iyi tariki waranzwe n’ umuhango w’isangira ryo kwizihiza iyi imyaka 50.

Mu ijambo Perezida wa Repubulika yagejeje ku bari aho, yagize ati: “Kuvuga amateka ya Banki ya Kigali ni ukuvuga amateka y’ubukungu bw’igihugu cyacu, Ntabwo twizihiza gusa ko (BK) imaze imyaka 50, ahubwo turanishimira intambwe imaze gutera”.
Umukuru w’igihugu arasaba amabanki gufasha abaturage kugera ku ndoto zabo, ati: “Amabanki ntabwo ari imibare gusa. Ni ugufasha abaturage bacu kugera ku ndoto zabo, Amabanki akwiriye gufasha imiryango yacu mu kwiyubakira aho gutura ndetse no mu burezi bw’abana bacu”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe hari amwe mu mabanki ahomba agakinga imiryango, umukuru w’igihugu abona ko kuba iyi banki yizihiza imyaka 50 iriho kandi ikora neza, ari ukubera abayobozi beza ifite, ibyo kandi bikaba inyungu ku gihugu muri rusange.
Ati: “Banki ya Kigali ntiyaba igeze aha itabifashijwemo n’abayobozi b’inyangamugayo n’abakozi bakorana umurava, Amabanki akora neza afite akamaro kanini mu bukungu bw’igihugu”.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afrika (2016) muri raporo nshya Banki y’isi igaragaza uburyo ibihugu byorohereza abantu gukoreramo ishoramari (World Bank Doing Business Report), ubwo rwazamukaga imyanya itandatu yose ruva ku mwanya wa 62 rugera kuri 56 mu bihugu 190 byo mu isi, rwagumye ku mwanya wa kabiri muri Africa.
Uko korohereza abantu gukoreramo ishoramari nibyo Perezida Kagame yagarutseho ko u Rwanda ruzaguma mu murongo wa rwo, ati: “Leta y’u Rwanda izakomeza gukora akazi kayo mu gushyiraho umurongo ngenderwaho no kuzana abashoramari mu gihugu”.
Perezida wa Repubulika asoza ijambo rye, yashishikarije Abanyarwanda bose muri rusange kugira umuco wo kuzigama, ati: “Umuco wo kuzigama udufasha gutekereza ku hazaza hacu no kuhateganyiriza mu buryo buhamye”.
Banki ya Kigali yashinzwe mu mwaka w’1966, ifite ikicaro gikuru cyayo mu Mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge, ikanagira amashami mu bice bitandukanye by’igihugu.

Amafoto : Village Urugwiro
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


