Dr Namanya uyobora ibitaro bya Muhororo (ubanza)

Amafaranga yagenewe gushyingura uwari umukozi w’ibitaro bya Muhororo yakatuweho

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu nteko ishinga amategeko yanenze ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhororo biherereye mu karere ka Ngororero kubera amafaranga yagenewe gushyingura uwari umukozi wabyo, ntatangwe ku gihe, no mu gihe cyo gutanga agakaturwaho ibihumbi 116.

Iki kibazo cyagaragajwe na PAC kuri uyu wa 12 Nzeri 2023, nyuma yo gusuzuma raporo Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yakoze kuri ibi bitaro mu mwaka w’2022/2023, aho Depite Mukabalisa Germaine yagize ati: “Ibitaro bya Muhororo bafite ibibazo bitandukanye. Byagize ibyago byo gupfusha umukozi, amafaranga Leta ibemerera, bayamuha bakuyeho ibihumbiu 116, kandi ayo mafaranga yari ayo gufasha umuryango. Si icyo gusa ariko, itegeko riteganya ko ayo mafaranga bagomba kuyatanga mbere yo gushyingura. Ibitaro byatanze aya mafaranga yifashishwa mu gihe cyo gushyingura nyuma y’amezi atatu gushyingura birangiye.”

Reba videwo yose hano

Depite Mukabalisa yabajije ubuyobozi bw’ibi bitaro icyo aya mafaranga yoherejwe gushyingura byararangiye yari agiye kumara, n’impamvu yakatuweho, busubiza ko ubukererwe bwatewe n’uko uyu mukozi atari afite umuryango wari kwakira aya mafaranga mu gihe gikwiye.

Umuyobozi wabyo, Dr Namanya William yagize ati: “Mu by’ukuri ni amakosa, yarabaye igihe uyu mukozi yari yapfuye ariko twaje kureba dusanga koko ari amakosa, twaje kuyakosora n’ubwo yenda navuga twayakosoye impitagihe ariko Nyakubahwa chair twarakosoye, twaje kumubarira neza.”

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yamubajije niba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 116 byari byarakatuweho byarahawe umuryango w’uyu mukozi, uyu muyobozi yasubije ati: “Ibyo twarabitanze ariko nyuma twaje kongeraho n’andi tumaze kubara neza, ayo yari akwiye kuba yarahawe yose yarayahawe.”

Dr Namanya uyobora ibitaro bya Muhororo (ubanza)
Dr Namanya uyobora ibitaro bya Muhororo (ubanza)

Depite Murara Jean Damascene yagize ati: “Ni byiza ko bemera amakosa yabaye, ariko bakoze ibintu bidasanzwe, bakoze ibintu bitari iby’abantu. Cyane cyane yuko buri muntu bishobora kumubaho, abantu baba bari kuri iyi Si ari abagenzi. Ubundi mu mabwiriza ya Minisitiri, mu ngingo yayo ya 4 yo mu mwaka w’2020 avuga yuko ibintu byose bijyanye no gushyingura bitangwa mbere y’uko ishyingurwa rikorwa. Mwebwe rero mwanyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko kandi muri abayobozi.”

Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu bitaro bya Muhororo, Bakina Alexis, yagarutse kuri iki kibazo, asobanura ko cyatewe n’uko umuryango w’uyu mukozi wabonetse utinze. Ati: “Ni byo koko habayeho gutinda kumwishyura. Imwe mu mbogamizi twagize nk’ibitaro, yari umukozi ukiri celibataire, udafite ababyeyi, noneho igihe umuryango we ubonekeye, hari ibyangombwa muri HR babasabaga bagombaga kuzana kugira ngo HR aporosesinge dosiye. Habanza kubaho gusigana kw’imiryango uwo musore aturukamo, n’ibitaro ubwacu icyo gihe twafashe icyemezo kuba tumushyinguye mu gihe twabonaga mu muryango we harimo desordre kuko buri wese yari arimo gushaka,’Mumpe ayo mafaranga, mumpe ayo mafaranga’.”

Ibyo Bakina yasobanuye, nk’uko Depite Mukabalisa yabivuze, bitandukanye n’ibiri muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari kuko ubuyobozi bw’ibi bitaro bwari bwaramusobanuriye ko ubu bukererwe bwatewe n’uko mu ibara ryakorewe mu biro by’umukozi ushinzwe umurimo (HR) habayeho ikibazo (calculation system error).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *