AMAFOTO: Abanyamahanga 9 baje gufasha Perezida Kagame kunoza gahunda z’umuryango w'Afurika yunze ubumwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2016, Perezida wa rRepubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye itsinda ry’intiti 9 zivuye mu bihugu bitandukanye, zije kumufasha kunoza neza gahunda zo guteza imbere umuryango w’Afurika yunze ubumwe.
31483724351_c072a5401d_z
Nk’uko byagaragaye mu itangazo ryatanzwe na Perezidansi y’u Rwanda, ngo aba banyamahanga bazafatanya na Perezida Kagame kurebera hamwe uburyo umuryango w’Afurika yunze ubumwe watera imbere nk’uko biri mu masezerano y’ibihugu biwugize, hatangwa byibuze 0.2% by’amafaranga aturuka mu misoro ku byinjiye mu gihugu biva mu kindi ndetse no kurebera hamwe ibyamaze kugerwaho ngo hagire ibivugururwa cyangwa ibyongerwamo imbaraga.
31600052495_3497f9ff9c_z
Ibi kandi bikubiye mu masezerano ashyira mu bikorwa umwanzuro wo gutera inkunga uyu muryango binyuze muri iyo misoro izajya itangwa binyuze muri za Banki nkuru z’ibihugu bigize uyu muryango.
Aya masezerano yo guteza imbere uyu muryango w’Afurika yunze ubumwe akubiye mu cyerekezo wihaye cyo guharanira agaciro k’umugabane w’Afurika, aho iyi gahunda izaba yamaze gushyirwa mu bikorwa bitarenze muri 2063.
30789977363_4b7a01bdbf_z
Mu mwaka utaha wa 2017, hateganyijwe inama y’uyu muryango izabera Addis Abeba muri Ethiopia, muri iyi nama akaba ariho Perezida Kagame azatangira imyanzuro y’ibyigiwe muri iri huriro nyuma y’uko ariwe uhawe inshingano zo gutegura impinduka muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu nama iheruka muri uyu mwaka yabereye i kigali kuva tariki ya 10 kugeza kuya 18 Nyakanga bityo aba bakaba baje kumwunganira mu kunoza izo gahunda neza.
31453019552_66abdb3603_z
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri tsinda rigizwe
n’uwahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere Dr. Donald Kaberuka ;
Umuhanga mu bukungu Acha Leke ;
Rwiyemezamirimo w’Umuherwe akaba n’Umugiraneza ukomoka muri Zimbabwe Strive Masiyiwa;
Dr.Carlos Lopes wari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu ya Afurika ukomoka muri Guinée-Bissau,
Cristina Duarte wahoze ari Minisitiri ushinzwe Imari n’Igenamigambi muri Cap Vert;
Mariam Mahamat Nour: Minisitiri ushinzwe Ubukungu, Igenamigambi ndetse n’Ubutwererane Mpuzamahanga muri,
Amina J. Mohammed wabaye Umujyanama udasanzwe w’Umunyamabanga mukuru wa Loni ku bijyanye n’intego z’ikinyagihumbi,
Vera Songwe: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Banki y’Isi rishinzwe ubukungu muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati ndetse
na Tito Mbowen , wahoze ari Guverineri Mukuru wa Banki Nkuru ya Afurika y’Epfo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *