Itsinda ry’abasirikare badasanzwe ryaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ryaraye risesekaye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) muri gahunda yo gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke umaze igihe urangwa mu burasirazuba.
Indege y’ingabo za USA zirwanira mu kirere, US Air Force, yabagejeje ku kibuga cy’indege cya Ndjili muri Kinshasa mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 Kanama 2021, bakirwa n’abayobozi bakuru ba RDC barimo abahagarariye ingabo.
Ambasade ya USA muri RDC kuri uyu wa 13 Kanama 2021 yari yateguje ko iri tsinda ritegerejwe muri iki gihugu, gusa igihe ryagombaga kuhagerera ntabwo cyari cyatangajwe.
Icyarijyanye muri RDC ni ukugira ngo ryifatanye n’ingabo z’iki gihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane uw’iterabwoba wegamiye kuri Isilamu, DAESH-RDC uzwi nka ADF, no kubungabunga ubusugire bwa pariki n’amashyamba by’igihugu imwe muri iyi mitwe yagize amacumbi.
Bivugwa ko iri tsinda rizamara igihe kirekire muri iki gihugu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

4 Responses
Amafoto: Abasirikare kabuhariwe ba USA bamaze kugera muri RDC
Nuko nuko afghanistan murayinyunyuje none muyisize mumwobo muje na congo! Afrika warakubititse koko. None se UN army zirunze kongo zazanywe niki niba USA itangiye nayo kohereza ngo za ma expert nako ibisambo.

Ibigabuwe biraribwakabx
Amafoto: Abasirikare kabuhariwe ba USA bamaze kugera muri RDC
Ibigabuwe biraribwakabx