Ambasaderi wa Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa, WANG Xuekun, kuri uyu wa Kane, itariki 11 Mutarama 2024, yasuye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Ibiganiro bagiranye byagarutse ku gushimangira ubufatanye busanzwe buri hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano, by’umwihariko mu kubaka ubushobozi no gusangira ubunararibonye.







