Kuri uyu wa 08 Mata 2018 mu Karere ka Nyarugenge habereye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi b’ayahoze ari amakomini ya Butamwa, Nyamirambo na Nyarugenge bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse habaho no gushyingura mu cyubahiro imibiri 6 ya bamwe mu bishwe icyo gihe mu rwibutso rwa Nyanza.
Iki gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi b’amakomini yabyaye Akarere ka Nyarugenge bacanye urumuri rw’icyizere, ndetse hasomwa amazina y’abahoze ari abakozi b’amakoni yabyaye Nyarugenge bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

Abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24 n’insanganyamatsiko igira iti “Twibuke Twiyubaka”, bahawe ikiganiro ku biranga jenoside yakorewe Abatutsi n’akamaro ko kubungabunga ibimenyetso byayo.

Nyuma yo kwibuka abari abakozi b’amakomini ya Butamwa, Nyamirambo na Nyarugenge, hakurikiyeho igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 6 y’abantu bishwe muri jenoside. Iki gikorwa kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo imibiri isaga 11,500.


Iyi mibiri y’abazize jenoside yashyinguwe mu cyubahiro ikaba yaraturutse mu karere ka Nyarugenge, mu mirenge ya Muhima na Mageragere. Iki gikorwa cyo kwibuka kikaba cyitabiriwe n’abanyacyubahiro n’abayobozi batandukanye nka visi perezidante wa Senat, Jeanne d’Arc Gakuba, Minisitiri w’umurimo, Kayirangwa Rwanyindo, intumwa za rubanda n’abagize inzego z’umutekano.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


