Amafoto: Ikamyo yo muri Tanzania yari itwaye ibikoresho bya Loni yangijwe bikomeye n'impanuka

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, habaye impanuka y’igikamyo gifite ibirango bya Tanzania yabereye mu makoni amanuka Shyorongi haruguru gato y’akabari bita Arsenal.

[ad id=”44145″]

15240306_1235791416479537_568045279_n

Hari nko mu saa 9h30′, ubwo iyo kamyo yari itwaye imashini ipakurura imizigo yaturukaga ruguru za Shyorongi ifite umuvuduko ukabije cyane, bishoboka ko yaba yari ifite ikibazo cya feri; kuko abari hafi bemeza ko yagendaga ivuza amahoni cyane ameze nkuri kuburira abandi ngo bave mu nzira.

15218596_1235790793146266_500388318_n

Ubwo kandi ibyo biba, nayo yari iri mu murongo w’imodoka zari zikoreye amamashini n’ibindi bikoresho bya UN. Byaje kugera igihe ita umuhanda, yerekeza mu rutoki ruri ku manga ihanamiye umugezi wa Nyabugogo, no hasi ngo pi!, ariko ibyo yari ihetse byose yabisize kuri kaburimbo.

15301132_1235791473146198_1220863719_n
Abashaka inyumu basakiwe

Abaturage benshi bahise bahurura, bagerageza gutabara abari muri iyo kamyo baciye mw’idirishya hejuru, kuko yari yaryamishije urubavu. Ababashije kugera mu modoka, bakuyemo umuntu umwe gusa, bakomeza gushakisha ko haba hari undi urimo baraheba.

[ad id=”44145″]

15301330_1235791049812907_1157591519_n

Gusa, uwabashije kuvanwamo yari amarewe nabi, bigaragara ko yakomeretse ku mutwe. Mu gihe nta butabazi bw’Imbangukiragutabara bwari bwaboneke, iyo nkomere yabaye ijyanywe ku kavuriro kari hafi aho, ari naho Ambulance yamukuye.

15239269_1235791566479522_283143078_n

Hagati aho, inzego zitandukanye za Police nyuma y’igihe kitari kinini cyane zahise zihagera, zikomeza kubungabunga umutekano.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Phillipe Kalisa@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *