gja1vloxsaahfhe.jpg

Amafoto: Ishyaka PSD ryiyemeje kuzashyigikira Perezida Kagame mu matora ataha

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka PSD ryemeje ku mugaragaro ko rizashyigikira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu matora ateganyijwe muri Nyakanga kubera impamvu zasobanuwe na Perezida w’iri shyaka muri kongere yaryo.

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 24 Werurwe 2024, nibwo Abayoboke b’Ishyaka PSD bateraniye muri Kongere ya 2 y’igihugu idasanzwe y’Ishyaka.

gja1vloxsaahfhe.jpg

Perezida w’Ishyaka PSD, Dr Vincent Biruta yagaragaje ko iyi Kongere ifite umwihariko, kuko irimo ibikorwa byinshi kandi bikomeye, cyane cyane amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Muri iyi Kongere yo ku rwego rw’Igihugu, abayoboke ba PSD baremeza Manifesto y’ishyaka, banemeze umukandida w’Ishyaka ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

gja6yrkxkaaypd5.jpg

Perezida w’ishyaka PSD, Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko Nyakubahwa Paul KAGAME amaze kugeza Abanyarwanda kuri byinshi kandi ko abayoboke b’Ishyaka PSD biteguye gukomezanya nawe, kugira ngo ibyo byiza bikomeze!

gja_11fwkaa8qij.jpg

Kongere y’Igihugu y’Ishyaka PSD ikaba yemeje ko izashyigikira Nyakubahwa Paul KAGAME mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *