Karasira Aimable Uzaramba kuri uyu wa 30 Gicurasi 2022 yagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo atangire kuburanishwa mu mizi ibyaha akurikiranyweho.
Yagejejwe ku rukiko n’imodoka y’imfungwa y’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, muri iki gitondo, yambaye inkweto zizwi nk’Igipapa z’ibara ry’ubururu, afite n’agafuka karimo impapuro zo kwifashisha mu rubanza.
Karasira wabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, umuhanzi n’umuyobozi w’ibiganiro ku muyoboro wa YouTube yise Ukuri Mbona, yatawe muri yombi tariki ya 31 Gicurasi 2021 akurikiranweho ibyaha birimo: guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi no kuyihakana, gukwirakwiza amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Guhera tariki ya 27 Nyakanga 2021, afungiwe by’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.











Amafoto: Nkundineza Jean Paul


