Kylian Mbappé na Lionel Messi bari bamaze iminsi baravunitse bagarutse mu myitozo ibanziriza umukino wa UEFA Champions League bazahuramo na FC Bayern Munich.
Impungenge zari nyinshi mu bantu b’i Paris nyuma yo kuvunikisha abakinnyi babo b’inkingi za mwamba kandi bafite ikigugu Bayern Munich bagomba kwesurana kuri uyu wa Kabiri ku kibuga Parc Des Prince.
Hari mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Bufaransa ‘Ligue 1’, ubwo Kylian Mbappé yavunikiraga mu mukino ikipe ye ya Paris Saint-Germain yari yatsinzemo Montpellier 3-1 kuri Stade de la Mission, hahita hatangazwa ko azamara ibyumweru 3 adakina.
Bidatinze na mugenzi we Lionel Messi yaje kuvunikira mu mukino wa Coupe de France PSG yasezerewemo na Marseille ku bitego 2-1, aho yasohotse mu kibuga acumbagira.
Gusa umutoza wa Paris Saint Germain, Christophe Galtier yari yatangaje ko Messi atazatinda. Ati:”Messi azasubukura imyitozo ku cyumweru cyangwa se ku wa Mbere, tuzaba turi kumwe.”
Kuri uyu wa wa Mbere ni bwo aba bakinnyi bombi basanzwe ari abakinnyi ngenderwaho muri Paris Saint Germain bagarutse mu myitozo na bagenzi babo mu gihe habura amasaha make ngo bakine na Bayern Munich yabatsindiye ku mukino wa nyuma wa Champions League ya 2020.

Kylian Mbappé, Lionel Messi na Neymar bongeye guhurira mu myitozo
Paris Saint Germain kandi izakina uyu mukino idafite Renato Sanches na Nordi Mukiele bavunitse nubwo na Marco Verratti agishidikanywaho.
Ni muri urwo rwego iyi kipe iteganya kubanza mu kibuga abakinnyi mu buryo bukurikira.
Donnarumma azaba ari mu izamu, Hakimi, Marquinhos, Kimpembe na Nuno Mendes mu bwugarizi, Danilo Pereira; Fabian Ruiz na Marco Verratti mu kibuga hagati mu gihe Vitinha; Messi na Neymar bazaba basatira izamu.

Kylian Mbappé wari umaze iminsi yaravunitse

Lionel Messi na Verratti na bo bakoze imyitozo ya itegura umukino wa Bayern Munich


