Uyu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ukuboza 2016, aho Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yahaye impanuro abashinjacyaha bane zirimo kwihutisha amadosiye y’abarigisa n’abanyereza umutungo wa Leta ndetse,…
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Min. w’Intebe, Murekezi Anastase yagize ati: “ Muzihutishe amadosiye y’abarigisa n’abanyereza umutungo wa Leta ndetse, uw’amabanki na za Microfinances n’Amakoperative”.

Yakomeje agira ati: “Muzakomeze kandi gushyira imbaraga mu gukurikirana abakekwaho ibyaha byo gucuruza abantu no gukoresha ibiyobabwenge, muzakomeze kandi no gushyira imbaraga mu gukurikirana abakekwaho ibyaha byo gucuruza no gukoresha ibiyobabwenge”.
Yaboneyeho kandi no kubaha impanuro zo gukurikirana amadosiye n’abashinjwa ibyaha bya Jenoside harimo n’abari mu mahanga, ati: “Guverinoma y’u Rwanda irasaba urwego rw’ubushinjacyaha gukomeza guha umwihariko amadosiye arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Inama zindi yabahaye, zizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi, yagize ati: “Muzarangwe no guhora mwihugura, kuba inyangamugayo muri byose kandi hose, kuzirana n’ikitwa ruswa no kwakira neza ababagana, muzarangwe no kwibwiriza, gukora kinyamwuga, gukorana neza n’abo musanze mu mwuga, kumenya kugisha inama, guhora mwihugura.”
PM Anastase, yabasabye kuzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda igihugu, gukunda umurimo, gukora cyane,… By’umwihariko ko kuba baremejwe ari uko hari ibyo barusha abandi, ari nayo mpamvu bagomba kuzubahiriza inshingano bahawe ndetse nabo barahiriye.

Abashinjacyaha barahiye ni Murungi Ester, Rusagara Augustin barahiriye kuba Abashinjacyaha bayobora ubushinjacya ku Rwego rwisumbuye, Kamikazi Bizimana Christa warahiriye ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye ndetse na Ingabire Yvette warahiriye kuba Umushinjacya ku Rwego rw’Ibanze.
AMAFOTO:

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Amafoto: Primature
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


