my_valentine_------_webp__6.webp.jpg

Amafoto: Muhozi Fred yahishuye inkumi yamutwaye umutima

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports n’iy’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Muhozi Fred yatunguranye agaragaza inkumi yamutwaye uruhu n’uruhande mu mafoto yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Mu gihe umunsi mpuzamahanga w’abakundana ‘Saint Valentine’ wabaye ejo tariki ya 14 Gashyantare, ibisigisigi byawo biracyakomeje.

Kuri uyu wa 15 Gashyantare abinyujije kuri Instagram, Muhozi Fred w’imyaka 24 ukina asatira anyuze ku mpande, yagaragaje amafoto aherekejwe n’amagambo y’icyongereza agira ati “My Valentine”, bisobanuye ngo umukunzi wange.
my_valentine_------_webp__6.webp.jpg
Muhozi ati: “My Valentine”

Muhozi Fred rero yari aciye impaka ku bavugaga ko ibyo gukundana atari ibintu bye.

Muhozi Fred yageze muri Kiyovu Sports avuye muri Espoir FC mu ntangiriro za 2022, nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona no gufasha bikomeye kipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu mikino ya gishuti.
fred_muhozi.jpg
Muhozi amaze gutsinda ikipe ya Guinea mu mukino wa gishuti

my_valentine_------_webp__4.webp.jpg
Muhozi n’umukunzi we, agatoki ku kandi

my_valentine_------_webp__2.webp.jpg
Akamwenyu kari kose

my_valentine_------_webp_.webp.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *