Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) iribuka by’umwihariko abari abakozi bayo bayikoreraga mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, iyi Minisiteri yagize ati: “MINAGRI iribuka Abanyarwanda bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; by’umwihariko abari abakozi mu mishinga n’ibigo byayo”.
Reba amafoto n’amwe mu mateka yabaranze kugeza bamburwa ubuzima:

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]


Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’ushinzwe itangazamakuru muri iyi minisiteri, aratangaza ko abasaga 600 bari abakozi bayo (MINAGRI) n’ ibigo cyangwa imishinga biyishamikiyeho, ari bo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Akomeza avuga ko nka Minisiteri bakoreraga cyangwa ibindi bigo biyishamikiyeho, abo basize, yakomeje kubaba hafi, ati: “hari abo twubakiye, hari abo twahaye inka,…”.
Ubutumwa iyi Minisiteri igenera izi nzirakarengane: ” Wakoreye u Rwanda mu rwego rw’ubuhinzi. Umusanzu watanze uzahora ari ingirakamaro”.
Amafoto : Minagri
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


