Amafoto: Perezida Kagame yageze I Accra muri Ghana aho yitabiriye inama ya African Transformation Forum 2018

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera mu gihugu cya Ghana aho yitabiriye inama ya African Transformation Forum ya 2018, aho ku kibuga cy’indege cya Accra yakiriwe na visi perezida wa Ghana, Mahamudu Bawumia.

Perezida Kagame akaba yitabiriye inama nk’iyakiriwe mu Rwanda mu 2016 yateguwe n’Ikigo Nyafurika kigamije Impinduka mu Bukungu (ACET) ku bufatanye na Guverinoma ya Ghana.

DgNmCL0XkAA0lXF

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa acetforafrica.org  iyi nama y’iminsi 2 yatangiye kuri uyu wa gatatu, itariki 20 kamena, bikaba biteganyijwe ko isoza imirimo yayo kuri uyu wa Kane, itariki 21 Kamena 2018.

Abashyitsi b’imena batumiwe muri iyi nama barimo; Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida Nana Akufo-Ado wa Ghana, Visi Perezida wa Ghana, Mahamudu Bawumia, Visi Perezida wa Cote d’Ivoire, Daniel Kablan Duncan, umukire wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote, Minisitiri w’imari w’u Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana n’abandi.

DgNmCy1XkAAUV2U

Inama ya African Transformation Forum ikaba ari inama ihuza abantu batandukanye baturutse muri za guverinoma, abanyemari, sosiyete sivile ndetse n’abakora ibikorwa byo gufasha abandi, bagasangira ibitekerezo  ndetse bagafata ingamba zigamije kwihutisha ihanga ry’imirimo, kongera ishoramari no kugena politiki zigamije guhindura ibintu ku mugabane wa Afurika.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *