Amafoto: Perezida Kagame yitabiriye inama mu Misiri ivuga ku kongera ubukungu n’ishoramari

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo  2018 , Perezida Paul Kagame yageze mu Misiri, aho agiye kwitabira inama nyafurika izwi nka ’Africa 2018 Forum’, igamije kongera amahirwe yo kwishyira hamwe ku umugabane w’Afurika mu by’ubukungu ni ishoramari.

Perezida Kagame akaba yashyikiye
mu Mujyi wa Sharm El Sheikh , yitabiriye inama iziga ku guteza imbere ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika, hagamijwe kubaka isoko rusange ry’ubucuruzi rya mbere rinini ku Isi, rihurije hamwe miliyari 1.2 z’abatuye Afurika.

Mu butumwa buha ikaze abitabiriye iyi nama, Perezida wa Misiri Sisi yavuze ko ari umwanya ku bakuru b’ibihugu na za guverinoma, ibigo by’ubucuruzi muri Afurika no hanze yayo, ngo baganire ku ngingo zinyuranye zirebana n’ubucuruzi n’iterambere kuri uyu mugabane.

Iyi nama y’iminsi ibiri izahuriza hamwe abayobozi bagera ku 1000 mu by’ubucuruzi n’inzego zifata ibyemezo ku isi hose. Iyi nama izayoborwa na Perezida w’igihugu cya Misiri Abdel Fattah Al Sisi, iteganyijwe gutangira uyu munsi tariki ya 8-9 Ukuboza 2018. Igamije gusuzuma ku ruhare rw’imiyoborere n’ubufatanye bugamije kongera ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika.

46178838542 512c991aec z

46178833632 4c20c10931 z1

31290631327 49466c735f z

31290631777 cd6321ce04 z31290628157 4bd6b0eb97 z

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *