AMAFOTO: Perezida Paul Kagame yongeye kugaragara mu mpuzankano za Gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Imyaka yari ibaye 18, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame atagaragara mu mpuzankano za Gisirikare, kuva aho yabereye Perezida w’u Rwanda mu mwaka wa 2000. Yaherukaga kuyigaragaramo ubwo yari Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, hagati y’umwaka wa 1994 n’uwa 2000.

Uyu munsi, aho yakurikiranaga imyitozo ya Gisirikare mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo yagaragaye yambaye imyenda ya Gisirikare, by’umwihariko iyo mu itsinda ry’Ingabo zimurinda. Igikorwa cyo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2018 i Gabiro, cyari icyo gusoza imyitozo yiswe Hard Punch III.

45551849184 e7a5fc109e k
Imwe mu mbunda nini zakoreshwaga

Nubwo hari abatunguwe no kubona Perezida wa Repubulika yambaye impuzankano za gisirikare ataziheruka, nyuma y’imyaka myinshi yambara gisivili, nta gitangaza kibirimo, kuko no ku itariki ya 20 Ukuboza 2012, ubwo FPR/Inkotanyi yizihizaga imyaka 25 imaze ishinzwe, Perezida Kagame yagize : “Turacyari ba bandi, ntabwo twahindutse. Turacyari ba bandi bashobora gusubira mu ndaki, …”.

AMWE MU MAFOTO YAFATIWE I GABIRO

Kagame Gabiro 15

Kagame Gabiro 7

Kagame Gabiro 8

Kagame Gabiro 2

32404039418 7a499bc890 k

45551848504 751162abe7 k

44458387200 84bec100ce k

46275237961 a0021cd729 k

Kagame Gabiro 101

AMAFOTO: Village Urugwiro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *