54egsyn-.jpg

Amafoto: Team Rwanda yakiriwe gitwari ubwo yari itahukanye imidari 9 i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Team Rwanda yatahukanye i Kigali imidari icyenda yasaruye muri shampiyona nyafurika y’amagare yabereye i Accra muri Ghana.

Iyi kipe yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo kuwa 15 Gashyantare 2023. Bahageze bambaye iyi midali begukanye.

Kuva tariki ya 7 Gashyantare, Team Rwanda igizwe n’abakinnyi 12 barimo abagabo n’abagore yabarizwaga i Accra muri Ghana, aho yari yitabiriye irushanwa nyafurika rya ‘Africa Cycling Championship 2023’.

Aba bakinnyi barahatanye karahava kuko musiganwa yabaye hagati ya tariki 8 na 13 Gashyantare, buri munsi u Rwanda rwegukanaga imidari, bituma babasha gukusanya 9 irimo ibiri ya zahabu.

U Rwanda rwari ruhagarariwe mu byiciro by’abagabo n’abagore mu bakuru n’abatarengeje imyaka 23, ndetse no mu cyiciro cy’ingimbi.

Imidari ibiri ya zahabu irimo uwegukanywe na Uhiriwe Byiza Renus wabaye uwa mbere mu bagabo batarengeje imyaka 23, ndetse na Ingabire Diane wahize abandi mu bagore batarengeje imyaka 23, mu gusiganwa bisanzwe ibizwi nka ‘Road Race’.
54egsyn-.jpg
UHIRIWE Renus akimara kwegukana umudari wa zahabu

Imidari ine ya Feza yegukanywe na Mugisha Moise, Nirere Xaverine, Nzayisenga Valentine n’ikipe muri rusange yahembewe kwitwara neza mu cyiciro cy’amakipe asiganwa abakobwa bavanze n’abahungu ibizwi nka ‘Mixed Relay’, mu gihe ibiri ya Bronze yo yavuye mu gusiganwa n’ibihe.

Ahagana ku isaha y’isaa kumi z’umugoroba ni bwo abakinnyi ndetse na Staff Technique bari muri Ghana bari bageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe. Bagaragazaga akanyamuneza ku maso kubera imidari bacyuye, ndetse banabihamiriza abanyamakuru.

Nsengimana Jean Bosco wari mu cyiciro cy’abagabo bakuru yagize ati “Shampiyona yagenze neza, n’ubwo bitari byoroshye, twarafatanyije tubasha kubona imidari.”

Ingabire Diane watwaye umudari wa zahabu yabajijwe uko yabyakiriye, asubiza ati: “Ndabyishimiye cyane kuko mu bihe byashize sinabishoboye. Ubu nari mfite intego yo kuzana umudari wa zahabu kandi birakunda.”
fpcugvnxgagbrpe_1_.jpg
Ingabire Diane (ibumoso) yishimiye umudari wa zahabu yegukanye

Ku ruhande rw’abayobozi, Karangwa François, Visi Perezida mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare, FERWACY, yavuze ko bakiranye ibyishimo umusaruro wabonetse.

Karangwa François yagize ati “Ni umusaruro twakiriye n’ibyishimo bikomeye, nyuma yo kuva mu gihe cya COVID-19 aho abana batakinaga neza batanafite amarushanwa menshi, kuba baragiye muri shampiyona ya Afurika bakazana iriya midari ni iby’agaciro kuri Federation.”

Bamwe mu bari mu ikipe yari yaserutse i Accra, barakomerezaho imyiteguro ya Tour du Rwanda 2023 ibura iminsi 4 ngo itangire. Abatoza n’abakinnyi bavuze ko shampiyona nyafurika yabongereye imbaraga n’imyiteguro ya Tour du Rwanda.

fpctwe6xgaoqi6c_1_.jpg
fpctbqmxgpgkh9z_1_.jpg
Abayobozi ba FERWACY na bo bari bishimiye iyi midari
fpcugvnxgagbrpe_1_.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *