ffhgu2fwaaadguz.jpg

Amafoto: Umugore wa Tshisekedi yasuye imva ya Mobutu n’umugore we Bobi Ladawa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 15 Ukwakira 2022, umufasha wa Perezida Tshisekedi, Denise Nyakeru, yasuye imva ishyinguyemo uwahoze ari Perezida wa Zaire, Mobutu Sese Seko, ndetse anasura umupfakazi we, Bobi Ladawa, i Rabat muri Maroc .

Denise Nyakeru avuga ko yabonye Bobi Ladawa ameze neza kandi yishimiye kumva ubunararibonye bwe n’inama ze z’agaciro nk’umuntu wanyuze mu mwanya nk’uwo arimo wo kuba umufasha w’umukuru w’igihugu.

ffhgu2fwaaadguz.jpg

Umufasha wa Perezida Tshisekedi abinyujije kuri twitter yagize Nyakeru ati “Nasabye kandi nahawe na Mama BOBI uruhare rwe mu mushinga wacu “Congo au Feminin” ugamije guteza imbere abagore bo muri Congo no kubyutsa hamwe twese urwibutso rwacu ku baranze iyi myaka 60 ishize y’igihugu cyacu cyiza dushushanya amashusho yabo,”

ffl9t4fwyaad8zs-2.jpg
Bobi Ladawa, ku myaka 77 aracyagaragaza itoto

ffl9t4fxoaegq0h.jpg
Bobi Ladawa aba akikijwe n’umuryango asigaranye urimo umuhungu we, Nzanga Mobutu wambaye ishati y’igitenge y’icyatsi

Yakomeje agira ati “Ubuhamya bwe, inkuru ze zegeranijwe mu rwego rw’umushinga rwose bizashishikariza abandi bagore kwandika amateka y’igihugu cyacu dukunda mu myaka 60 iri imbere, bashingiye ku bunararibonye bw’abababanjirije”.

ffnszgewiaitcq9.jpg
ffnszgewyau37x9.jpg

Mbere yo guhura na Bobi Ladawa, Denise Nyakeru yabanje kujya ahari imva ya Mobutu Sese Seko, aramwunamira ndetse aharambika indabyo.

ffnszgpxgau-soc.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *