Ni uku byari bimeze ubwo umurambo wa Mokili wanyuzwaga muri uyu muhanda

Amafoto: Umusirikare wa RDC warasiwe i Rubavu agiye gushyingurwa

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) umaze iminsi 10 arasiwe mu karere ka Rubavu ubwo yari yavogereye ubutaka bw’u Rwanda, agiye gushyingurwa.

Uyu musirikare, Mokili Kingombe Munyololo Bebe, yarashwe tariki ya 17 Kamena 2022, ubwo yinjiraga ku butaka bw’u Rwanda arasa, agakomeretsa abapolisi babiri.

Nyuma y’amasaha make arashwe, urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka rwahageze ruherekejwe n’abashinzwe umutekano bo mu Rwanda na RDC, rutangira iperereza.

Uru rwego rumaze gukora isuzuma, Imbangukiragutabara y’igisirikare cya RDC yatwaye uyu murambo mu buruhukiro bw’ikigo cyacyo cya Katindo.

Mu gitondo cy’uyu wa 27 Kamena, umurambo wa Mokili wavanwe muri ubu buruhukiro, habaho umuhango wo kumusezera mu cyubahiro witabiriwe n’abasirikare ndetse n’abapolisi.

Amashusho yashyize hanze agaragaza imodoka ya gisirikare ya ‘Toyota’ irimo umurambo wa Mokili, yambitswe ibendera ry’igihugu, iherekejwe n’izindi z’abasirikare barimo abagenda bacuranga bifashishije ibikoresho by’umuziki bitandukanye.

Agaragaza kandi isanduku irimo umurambo wa Mokili ndetse n’ifoto ye bizengurutswa mu kibuga kiberaho uyu muhango, abasirikare bayikoreye bakora akarasisi, abanyamakuru na bo bafotora.

Ni uku byari bimeze ubwo umurambo wa Mokili wanyuzwaga muri uyu muhanda
Ni uku byari bimeze ubwo umurambo wa Mokili wanyuzwaga muri uyu muhanda

Uyu musirikare yishwe ubwo yinjiraga i Rubavu arasa ku bapolisi b'u Rwanda
Uyu musirikare yishwe ubwo yinjiraga i Rubavu arasa ku bapolisi b’u Rwanda

Abo mu nzego z'umutekano bitabiriye umuhango wo kumusezeraho mu cyubahiro
Abo mu nzego z’umutekano bitabiriye umuhango wo kumusezeraho mu cyubahiro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *