1002735886

Amafoto ya Gervais Ndirakobuca wagaragaye muri Mitingi yambaye Umwambaro wa CNDD yavugishije benshi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ibyumweru bibiri asohotse ku rutonde rw’abapolisi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ku itegeko ry’umukuru w’igihugu cy’Uburundi Evaliste Ndayishimiye, Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca Gervais, yongeye kugaragara mu ruhame, yambaye umwambaro w’ishyaka CNDD-FDD riri k’ubutegetsi.

Uyu Gervais Ndirakobuca bakunze kwita Ndakugarika yagaragaye yambaye umwambaro w’ ishyaka  rya CNDD-FDD ubwo bari mu bikorwa byo kwamamaza iri shyaka, byabereye mu ntara ya Bujumbura, ibintu bitavuzweho rumwe ku hazaza h’uyu muyobozi, cyane cyane mu gihe iki gihugu cyitegura amatora y’abadepite ateganyijwe muri uku kwezi kwa Kamena 2025.

Ni nabwo bwambere Ndirakobuca Gervais Alias Ndakugarika yari agaragaye mu ruhame kuva yajya mu kiruhuko cy’izabukuru, muri iyi Mitingi yabereye ku kibuga cya Paroisse ya Cibitoke mu ntara ya Bujumbura ibintu byateye abantu benshi kugira amakenga.

Kugaragara kwe yambaye imyambaro y’ishyaka CNDD-FDD byafashwe nk’igitangaza, mu gihe habura igihe gito ngo amatora rusange abe aho abasesengurira hafi Politiki y’ubutegetsi bw’u Burundi  bavuga ko igisubizo cy’aya makenga gishobora kuzagaragara vuba cyane.

Umwe mu basesenguzi w’I Burundi yagize ati: “Dutegereze itariki ya 7 Kamena 2025, ari nabwo hazatangazwa urutonde rw’abaziyamamariza umwanya wa Senateri, ibi birashoboka cyane ko ashobora guhabwa umwanya w’umusenateri muri iyi manda”

Icyemezo cyo kumushyira mu kiruhuko cy’izabukuru cyafashwe ku itariki ya 10 Gicurasi 2025, gitangazwa n’umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye, iki cyemezo kikaba cyaratunguranye cyane mu baturage no mu bakurikiranira hafi politiki y’u Burundi.

Kugeza ubu, abenshi baracyibaza niba umwanzuro wa Ndayishimiye wo kumushyira mu kirihuko cy’Izabukuru huti huti  bitaba bifite igisobanuro cya politiki cyane cyane gifitanye isano n’amatora y’abadepite ateganijwe muri uku kwezi kwa Kamena.

Iyi tariki ya 7 Kamena 2025, itariki iteganijwe gutangazwaho urutonde rwabemerewe kwiyamamaza ishobora kusaziga itanze ishusho nyayo y’imigambi y’ahazaza ha Ndirakobuca Gervais afite muri Politiki y’u Burundi, ndetse no mu rwego rw’amatora rusange ya 2025.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *