Robert Gabriel Mugabe yapfuye afite imyaka 95 y’amavuko. Urupfu rwe rwatangajwe na Emmerson Mnangagwa wanatorewe kuyobora iki gihugu.
Robert Mugabe yayoboye Zimbabwe imyaka 37. Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye ngo iki gihugu cyigenge. Ni we Perezida wari umaze imyaka myinshi ku butegetsi kandi wari ukuze kurusha abandi.
Mu gihe yari ku butegetsi, yaranzwe no kutavuga rumwe n’Abanyaburayi kimwe n’Abanyamerika ku ngingo zitandukanye. Muri iyi nkuru turagaruka ku mbwiraruhamwe yavuze, bamwe bikabatungura, zidateze no kwibagirana mu mateka.
Ubwo yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka w’2008, Mugaba yagize ati: “Uretse Imana yanshyizeho, ntabwo ari MDC, ntabwo ari Abongereza! Imana izanyikuriraho.”
Icyo gihe benshi mu banya-Zimbabwe ntabwo bari bacyishimiye kuyoborwa na Robert Mugabe. Yari ahanganye n’ishyaka rya MDC.
Mu mwaka w’2002 ubwo yiyamamazaga, yagize ati: “Ishyaka ryacu rigomba kugumya guhangana n’ubwoba buri mu mitima y’abazungu. Ni bo banzi bacu”
Ubutinganyi ni imwe mu ngingo itavugwaho kimwe ku mugabane wa Afurika kuko nta mutegetsi ujya yerura ngo abushyigikire. Bamwe baraceceka. Gusa Mugabe ni umwe mu batigeze baripfana kuri iyo ngingo.
Urugero mu mbwiraruhame yatanze mu mwaka w’2015 kuri radiyo y’igihugu, yagize ati: “Twibaze, ese yavutse ari umutinganyi? Dukwiye gukomeza ubwoko bwacu dukomora ku mugore atari ubutinganyi. John na John, oya nta Maria na Maria oya. Ni bibi cyane kurusha imbwa n’ingurube. Natunga ingurube hamwe n’ingurube, ingabo n’ingore.” Ni imvugo yo kwamagana ubutinganyi mu buryo bweruye yatumye bamwe mu banyaburayi batishimira ubutegetsi bwe.
Mu mwaka w’2015 ubwo inama y’Umuryango w’Abibumbye yari iteranye, Robert Mugabe yafashe ijambo agira ati: “Twamaganiye hamwe ibyo mwita uburenganzira bwa muntu buhabanye n’indangagaciro, imigenzo yacu n’imyemerere byacu. Ntabwo turi abatinganyi.”
Mu nama mpuzamahanga yabereye muri Afurika y’Epfo yitwa Earth Summit mu 2002, Robert Mugabe yatonganyije uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair agira ati: “Twarwaniye ubutaka bwacu, twarwaniye ukwishyira tukizana turi bato, twabonye ubwigenge ndetse twiteguye kumena amaraso yacu…Rero Blair gumana u Bwongereza bwawe nanjye ngumane Zimbabwe.”
Ubwo yari kuri radiyo. Mugabe wari yujuje imyaka 88 y’amavuko yagize ati: “Napfuye inshuro nyinshi, aho ni ho ndushiriza Yesu, we yapfuye rimwe azuka rimwe.”
Niyobuhungiro David



2 Responses
Amagambo akakaye atazibagirana mu mbwirwaruhame za Robert Mugabe
We will miss him so Much
Amagambo akakaye atazibagirana mu mbwirwaruhame za Robert Mugabe
We will miss him so Much