Kuwa 6 Ukuboza 2016 nibwo hatangajwe inkuru yuko Diamond Platinumz yibarutse umwana wa kabiri yabyaranye na Zari Hassan. Iyi nkuru kubyara kwa Diamond yakiriwe mu buryo butandukanye ariko ibyo Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yatangaje byateye benshi agahinda bamwe baherako banemeza ko kutabyara ari byo byatumye atandukana na Diamond.
Abinyujije kuri instagram, Wema Sepetu yagarutse ku gahinda atewe no kuba atarabona umwana ahora yifuza igihe cyose. Muri aya magambo kandi yavuzemo ko atarenganya Imana.
Yagize ati, “Nibura iyo mba nshoboye kubyara mba narabyaye mu minsi myinshi yaciyeho ariko ntibishoboka. Sinzarenganya Imana ku bw’ibi bihe ndimo.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje agaragaza agahinda agira ati, “Nkomeje kubabwira mwa bantu mwe uburyo nteshwa umutwe amanywa n’ijoro no kuba ntakibyarira umwana, kandi icyo nicyo mushaka?”
Nubwo yatangaje amagambo yuzuye agahinda ko kuba atabyara, yanaboneyeho yifuriza Diamond bahoze bakundana ibyiza anamushimira ku gikorwa yagezeho cyo kwibaruka umwana wa kabiri.
Yagize ati, “Ibitekerezo byanyu biteye ubwoba ku kuba ntabyara ndetse biteye n’agahinda. Ndabyumva niho ibihe bigeze ariko si byiza gukomeza kubikuriririza. Kuki nta shimira inshuti ku mwana wabo wavutse bungutse? Erega nanjye ndi ikiremwamuntu kandi mumwiteho.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu minsi ishize Wema Sepetu yagarutse ku kuba atabyara, aho yavuze ko bifitanye isano n’inda yigeze gukuramo ubwo yari akiri umwangavu. Wema Sepetu yabanje kuba mu rukundo rudasanzwe n’umuhanzi Diamond Platinumz mbere yuko batandukana agahita akundana na Zari Hassan kuri ubu bafitanye abana babiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com


