Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yatangaje ko amajwi aherutse kubona mu matora ya Perezida wa Repubulika ari intsinzi ikomeye nk’ishyaka ryahanganaga n’andi icyenda.
Dr Habineza yagize amajwi y’agateganyo yamushyize ku mwanya wa gatatu nyuma ya Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga.
Amajwi Dr Habineza yagize ngo ni intsinzi ikomeye.
Ati « Twahanganye n’amashyaka 9 yo mu Rwanda yakoze coalition (yihuje) n’umukandida Paul Kagame, abo twahanganye nabo. Uretse ishyaka rya PS Imberakuri, andi mashyaka yose twahanganye nayo, ni ukuvuga ngo amajwi twabonye ni intsinzi ikomeye, kandi twebwe twaragerageje twakoze mitingi(campaign) nziza. Twabonye abantu, Abanyarwanda benshi baradukunze, baradukurikiye, bafunze amaduka yabo, abandi bareka akazi kabo. Ku buryo twabonye abanyarwanda bakunze ibitekerezo byacu kandi bishimye ko hari abandi bantu bashobora kuboneraho ibitekerezo bitandukanye n’ibya leta. Ndetse abantu bifuza impinduka kandi abenshi barabitwijeje. »
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akomeza avuga ko nubwo batagize amajwi ageze kuri 1%, atavuga ko yatsinzwe, ahubwo atangiye urugendo rumuganisha ahandi heza.
Ati « Ntabwo twavuga ko twatsinzwe ahubwo twateye indi ntambwe kandi igiye kudufasha kwitegura amatora ari imbere y’abadepite kandi twiteguye kuyatsinda kandi.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo mbere mu gikorwa cyo kwiyamamaza ngo yagiye ahura n’ingorane, mu matora ngo ntacyo anenga kuko bisaba ibimenyetso nubwo ibibazo avuga ko ari bito babigejeje kuri komisiyo y’amatora
Ati «Twagaragaje yuko hari ibintu bitagenze neza, ishyaka ryabangamiwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze guhera mu karere ka Rusizi, Nyamasheke, Nyagatare na Kirehe, hamwe badukubita amabuye ahandi kakajya kudushyira mu irimbi”
Ku munsi w’itora nabwo ngo bahuye n’ibibazo nyuma birakemuka. Ati « Ikindi kibazo twahuye nacyo ku munsi w’itora ni uko indorerezi zacu twari twohereje 500 zabujijwe kwinjira mu byumba by’itora, bamwe bamara amasaha abiri, abandi bamara amasaha umunani, abashinzwe amatora bababujije kwinjira, hari nabo babujije kugera saa munani amatora ari hafi kurangira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akomeza avuga ko hari aho bangiwe kwinjira ahabarurirwaga amajwi, icyo kibazo nacyo ngo bakigaragaje, dusaba Komisiyo y’Amatora ko ubutaha ibi bintu izabihindura.
Ati « Nk’ishyaka rya politiki ntabwo twavuga ngo hari ikintu runaka cyabaye kandi tutagifitiye ikimenyetso, ni ukuvuga ngo ibyavuye mu matora turabyakira nkuko bimeze. »
Dr Habineza avuga ko ishyaka Democratic Green Party of Rwanda baritangiye bigoranye, ku buryo ngo bagiye bahura n’ingorane zitandukanye, ariko ngo ryakomeje kubaho, ahereye kuri izo nzira z’inzitane akaba asaba abantu ko badakwiye gucibwa intege n’ibyavuye mu matora, ahubwo ko bazakomeza no kwitabira andi matora ari imbere.
Ati « Turizeza Abanyarwanda ko tuzakomeza guharanira demokarasi, ndetse n’uburenganganzira bwa muntu, turangiza tuvuga ko tutishimye, kuko ibyavuye mu matora sibyo twifuzaga, twari tuzi ko turi butsinde….”
Iri shyaka ngo rimaze kubona ibyavuye mu matora ryakoze inama yahuje abayobozi, nyuma baganira n’abanyamakuru, bashimira Abanyarwanda babatoye, n’ababagiriye icyizere ndetse n’inzego za leta zabacungiye umutekano, ariko ngo bageza kuri Komisiyo y’Amatora ibyo bifuza ko ubutaha byazaksorwa.
Amajwi y’agateganyo amaze kubarurwa ku kigero cya 96% agaragaza ko Perezida Paul Kagame yatsinze amatora n’amajwi 98,63, Mpayimana agira 0,73 naho Dr Frank Habineza agira 0,47.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


