Umuvugizi w'itorero, Rev. Nemeyabahizi

Amajyaruguru: Byahinduye isura mu itorero ECMI, bamwe mu bashumba bahagaritswe

Sangiza iyi nkuru

Mu itorero rya ECMI (Evangelical Church and Ministries International) haravugwa inkuru yuko ngo ku bw’imikorere mibi y’abashumba batuzuza inshingano, gusuzugura abayobozi b’itorero no kunyereza imitungo y’itorero, bamwe muri bo bahinduriwe inshingano mu gihe abandi bahagaritswe burundu cyangwa bakuweho icyizere.

Ni amakuru yizewe yageze ku kinyamakuru BWIZA kuri uyu wa 24 Nyakanga 2022, ubwo inama y’ubutegatsi (Conseil d’Administration ) yateraniye ku cyicaro gikuru cy’iri torero giherereye mu karere ka Musanze, aho abagize iyi nama bagarutse, imwe ku yindi, ku mabaruwa yagiye yandikirwa bamwe mu bashumba, basabwa guhindura imikorere ariko bikarangira badahindutse ahubwo nabo bakandika , baterana amagambo n’inzego zabandikiye aho gushyira mu bikorwa ibyo basabwaga mu mvugo no mu nyandiko.

Nyuma yo gusoma no gusesengura inyandiko zitandukanye, imwe ku y’indi, zaba iz’abashumba, iz’abayobozi, n’iz’inzego nkuru z’ubuyobozi bw’itorero, inama y’ubutegetsi yagaragaje ko mu karere ka Musanze havugwamo inyerezwa ry’umutungo wa ECMI , itorero rya Kungo mu gihe mu karere ka Gakenke ho havugwa igurishwa ry’ikibanza cy’itorero rya Ndusu, hejuru y’ibyo hakiyongeraho no kutubaha inzego z’ubuyobozi mu isura isa nko kwigomeka ku byemezo by’agateganyo byafashwe n’umuvugizi w’itorero, akaba n’umuyobozi waryo mu Rwanda, RĂ©v.Pasteur Nemeyabahizi Jean Baptiste.

Bamwe mu batuzwe agatoki ni abo muri Rejiyo (RĂ©gion) ya Ruhengeri irimo abashinjwa gusuzugura abayobozi bakuru b’itorero, Komisiyo zitandukanye ndetse no gukekwaho kunyereza imitungo y’itorero ECMI.

Inama y’ubutegetsi imaze kureba ibiteganywa n’ingingo ya 70, 80, 81 n’iya 106 zo mu itegeko ngengamikorere ya ECMI , zigenga uburyo umushumba akurwaho icyizere cyangwa ahagarikwamo, hashingiwe kandi ku ijambo ry’Imana riboneka mu Abagalatiya 6: 1-3, Inama y’ubutegetsi ya ECMI yemeje ko ibaruwa Umuvugizi wa ECMI yanditse ahagarika by’agateganyo Rev. Habyarimana Emmanuel ko ikurikije amategeko. Bityo, Inama y’ubutegetsi ikaba yemeje ko Rev. Habyarimana Emmanuel ibyo yatangaje n’imyitwarire ye bidakwiye, maze yemera ko akuwe mu nshingano zose yakoraga nk’umukorerabushake mu itorero rya ECMI.

Inama y’ubutegetsi yemeje kandi ko Rev. Habyarimana Emmanuel agomba gukurikiranwa mu butabera ku byo akekwaho byo kurigisa umutungo ya ECMI nkuko raporo y’ubugenzuzi (audite) yo kuwa 29/06/2022 no kuba yaratumiwe mu nama ngo ayigaragarize amasezerano y’ubugure bw’ibinyabiziga bya ECMI yiyandikishijeho avuga ko yabiguze ariko akaba atarayitabiriye.

Inama kandi yahagaritse uwitwa Nibishaka Jean Damascène ku mwanya w’umuyobozi w’ishuri ryigishiriza muri Centre ya Kungo kubera kudatanga 20% mu isanduku nkuru ya ECMI mu gihe kingana n’imyaka itatu, angana na 604.000frw x 3 = 1.812.000 frw-50.000frw= 1.762.000 frw by’umusaruro w’ibyo ishuri ryinjiza. Aha ni naho inama y’ubutegetsi yahereye imuha integuza y’iminsi 15 akazayimurikamo ikigo n’ibikoresho bya ECMI yakoreshaga kandi muri iyo minsi akaba yarangije gushyikiriza Umuvugizi raporo ivugwa mu ibaruwa yamwandikiye ifite N° 023/07/22 yo kuwa 19/07/2022 no gusobanura uburyo azishyuramo amafaranga atishyuye mu isanduku ya ECMI , atabikora atyo , agakurikiranwa mu butabera.

Nkuko Umuvugizi w’itorero Rev. Nemeyabahizi Jean Baptiste yakomeje abitangariza BWIZA, ngo si bo gusa bakuwe mu nshingano kuko n’uwaruyoboye Paruwasi ya Gatonde akaba n’umuyobozi w’ishami rya Gatonde ndetse akaba no mubagize inama y’ubuyobozi bw’intara ya Ruhengeri Rev. SIBOMANA Martin na we yambuwe izo nshingano zose yakoraga nk’umukorerabushake mu itorero rya ECMI kubera kutitabira inama kandi yari yarayitumiwemo ngo asobanure uburyo yagurishije ubutaka bwa ECMI, ishami rya Ndusu.

Inama y’ubuyobozi yahagaritse kandi Rev. BWENDE Salatiel inamwambura inshingano yarafite muri ECMI, ishami rya Cyuve kubera imyitwarire mibi nkuko byagaragajwe n’inyandikomvugo y’inama y’ishami rya Cyuve.

Iyi nama kandi ntiyahagaritse abayobozi b’amashami gusa kuko hari n’abo yahaye inshingano barimo Umuvugabitumwa (EvangĂ©liste) Ribarande Damascène, wahawe kuyobora ishami rya Cyuve naho Madame Mukanayisi Alphonsine agahabwa kuyobora ishami rya Gatonde mu gihe uwari Rejiyonali wa Ruhengeri Rev. Munyantore Bujori Aloys yimuriwe muri Rejiyo ya Gisenyi , akazihitiramo itorero azayobora muri iyo Rejiyo naho Pasitoro Nsengiyumva Modeste akaba ariwe wabaye Rejiyonali wa Ruhengeri akareberera na Centre ya Kungo kandi akajya atanga raporo kwa Econome was ECMI.

Hashyizweho kandi Komite nyobozi y’agateganyo igizwe Ev.Hategekimana AimĂ© , Ev.Nsengimana Edouard na Ev. Nkunzimana Alphonse , bose babarizwa mu ntara ya Ruhengeri , bakazaba hafi ya Rejiyonali mushya Pasitoro Nsengiyumva Modeste muri gahunda yo kurangiza inshingano yo gukumira umwuka mubi no guhuza umutima mu bayobozi b’iyi Rejiyo; ibyo batakwishoboza, bakajya biyambaza Umuvugizi wa ECMI.

Mu kiganiro kirambuye Bwiza.com yagiranye n’Umuvugizi w’itorero rya ECMI, akaba ari nawe urihagarariye mu Rwanda, Rev. NEMEYABAHIZI Jean Baptiste, yahamije izo mpinduka agira ati” Nibyo koko , hari abashumba bambuwe inshingano kubera impamvu zinyuranye aribo Rev.Habyarimana Emmanuel, Sibomana Martin, Ev. Nibishaka Jean Damascène na Bwende Salatiel.”

Abajijwe na BWIZA impamvu ategura kandi atakibana n’umugore we kubera imanza bafitanye, Rev. Nemeyabahizi Jean Baptiste yasubije agira ati: “Ntabwo bishimishije kuyobora itorero uri wenyine kandi wakabaye ufite umugore, ariko ni ibibazo biza utabiteguye kandi Satani afite uko akurikirana umukozi w’Imana ngo amusige icyasha. Ariko Ntabwo byakabaye bitera ibibazo abantu runaka, bitwaza ko ntayobora itorero kuko umurimo ni uw’Imana kandi uko yampamagaye n’iyo ikuzi.

Njyewe, icyo ngomba gukora ni umurimo w’Imana; icyakora banyirukanye, nawuvaho ariko sinawikuraho kuko naba nsa nutsinzwe n’ikigeragezo. Ni ikigeragezo rero cyansanze mu murimo. Imana ifite uburyo yankura ku murimo ibona ko ntabikwiriye, ifite ubushobozi peee!! Yakoresha abakozi bayo ntibantore, yakoresha n’izindi nzira zindi , yanavana n’umuntu mu mubiri, rero igihe itarakora ibyo ngibyo, nzi neza ko ishobora no gukiza umugore akagaruka, tugakora umurimo.”

Rev. Nemeyabahizi yakomeje ati: “Icyo kuvuga rero ko umuntu atabasha gukora umurimo ari wenyine cyangwa ngo naba nariruka ye umugore, ntabwo aribyo ahubwo ni we wanyirukanye, kuba ari we wanyirukanye kandi nkaba ntawundi nashatse, benedata bakagombye kunsengera kugira ngo iki kigeragezo kirangire. Ariko iyo urebye neza, basa naho bafasha umugore gukomeza kwinangira, bibwira ko ari inzira yo kunsimbura. Ntabwo aruko bakunze umurimo, ntabwo aruko bakunze Imana ahubwo wanabona ko ari nabo bateye iki kibazo kubaho.

Iki ni ikigeragezo ndimo, ijambo ry’Imana rivuga yuko tutagomba guheranwa n’ikigeragezo. Ndamutse mvuye mu mirimo nukuvuga ngo abo nigishije ngo bihanganire ibigeragezo naba narababeshye.”

Umuvugizi w'itorero, Rev. Nemeyabahizi
Umuvugizi w’itorero, Rev. Nemeyabahizi

Umwe mu bahagaritswe mu nshingano, Nibishaka Jean Damascène, yavuze ko ibyemezo bafatiwe bidafite ishingiro. Ati: “Ibyemezo byafashwe nta shingiro bifite kuko aho inama yabereye hatemewe n’uburyo yakozwemo. Inama yabereye mu rugo rw’umuvugizi w’itorero , bityo ibyemezo byafashwe, bishingiye kuri nyiri urugo. Niyo mpamvu n’abatavuga rumwe nawe batayitabiriye kuko yabereye iwe mu rugo. Ikindi nuko n’ibaruwa indarika yazanwe n’umuhesha w’urukiko bintera impungenge kandi nari mfite amakuru ko inama izabera mu rugo , si nari kuyitabira rero mu rugo rwe kandi twaratanze ikirego muri RGB.”

Itorero rya ECMI ryageze mu Rwanda mu 1992 riturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, riza riturutse mu itorero ry’Ababatisita, riza ryitwa CGR (Aribyo bivuga ubuntu bw’Imana). Mu ntego yaryo nyamukuru ngo ikigenderewe ari ukuvuga ubutumwa bwa Kirisito, abantu bagakizwa kandi rikaba n’irifashamyumvire mu baturage bakagira ubuzima bwiza kuko ngo Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima.

SETORA Janvier

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Amajyaruguru: Byahinduye isura mu itorero ECMI, bamwe mu bashumba bahagaritswe
    Nkunze ko Uzi kwandika inkuru yuzuye.

  2. Amajyaruguru: Byahinduye isura mu itorero ECMI, bamwe mu bashumba bahagaritswe
    Nkunze ko Uzi kwandika inkuru yuzuye.

  3. Amajyaruguru: Byahinduye isura mu itorero ECMI, bamwe mu bashumba bahagaritswe
    Nta makuru mufite mwebwe muri mu kigare.

  4. Amajyaruguru: Byahinduye isura mu itorero ECMI, bamwe mu bashumba bahagaritswe
    Nta makuru mufite mwebwe muri mu kigare.

  5. Amajyaruguru: Byahinduye isura mu itorero ECMI, bamwe mu bashumba bahagaritswe
    Uwomupasiteri wigira umukozi w imana muramutse mumenye ibye na Rib byarangira imukurikiranye.nareke kwigira umwere ni ikinyabyaha kuruta nabadakijijwe.

  6. Amajyaruguru: Byahinduye isura mu itorero ECMI, bamwe mu bashumba bahagaritswe
    Uwomupasiteri wigira umukozi w imana muramutse mumenye ibye na Rib byarangira imukurikiranye.nareke kwigira umwere ni ikinyabyaha kuruta nabadakijijwe.

  7. Amajyaruguru: Byahinduye isura mu itorero ECMI, bamwe mu bashumba bahagaritswe
    Imana izi abakozibayo n’ababyiyitirira gusa ubwo mupasiteri nipasiteri kwizina kdi bizamugaruka kuko haramagambo yagiye yivugira we ubwe kukibazo afitanye n’umyryangowe kdianatandukana n’umufashawe akoresheje amagambo ahinyura imirongo ibanisha abashakanye yomuri bibiliya Hari na Video yagarahaye a menagura ibirahure by’Imodoka.yewe ntamukristo umurimo.

  8. Amajyaruguru: Byahinduye isura mu itorero ECMI, bamwe mu bashumba bahagaritswe
    Imana izi abakozibayo n’ababyiyitirira gusa ubwo mupasiteri nipasiteri kwizina kdi bizamugaruka kuko haramagambo yagiye yivugira we ubwe kukibazo afitanye n’umyryangowe kdianatandukana n’umufashawe akoresheje amagambo ahinyura imirongo ibanisha abashakanye yomuri bibiliya Hari na Video yagarahaye a menagura ibirahure by’Imodoka.yewe ntamukristo umurimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *