Amajyaruguru: Hagiye gushyirwaho clubs anti-kanyanga zo kwigisha abaturage ububi bwa kanyanga

Sangiza iyi nkuru

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Musabyimana Jean Claude yabisabye abayobozi b’inzego z’ibanze ashingiye ku byagaragajwe n’inzego z’Umutekano mu nama y’Umutekano yaguye y’Intara y’Amajyaruguru yateranye kuri uyu wa kabiri ku itariki ya 29 Ugushyingo 2016, ahagaragajwe ko ibyaha byinshi bikorwa biterwa no kunywa ibiyobyabwenge, cyane cyane ikiyobyabwenge cya kanyanga ndetse n’ubusinzi bukabije.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko ikibazo kijyanye n’ibiyobyabwenge, cyane cyane ikiyobyabwenge cya kanyanga cyakunze kugaragara mu Turere tugize iyi Ntara, cyane cyane uduhana imbibi n’Igihugu cya Uganda, ari naho iyo kanyanga ituruka, ko igihe kigeze ngo hafatwe ingamba zidasanzwe zo kuyirandura burundu. Guverineri Musabyimana akaba yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze, guhera ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere, ku bufatanye kandi n’inzego z’umutekano, guhaguruka bagashishikariza abaturage kurwanya bivuye inyuma no kurandura burundu ikiyobyabwenge cya kanyanga. Kumvisha abaturage ububi bwa kanyanga n’ingaruka zayo ku buzima bw’ejo hazaza ku bw’abayinywa, cyane cyane, ni kimwe mu bigomba gutuma buri muturage wese agira uruhare rufatika mu kuyirwanya no kuyirandura burundu.

Mu buryo bugomba gukoreshwa mu guhangana n’ikiyobyabwenge cya kanyanga, harimo no gushyiraho clubs anti-kanyanga muri buri murenge ugize Intara y’Amajyaruguru, abazigize bagahabwa amahugurwa kandi zigakora koko. Uruhare rw’izo clubs anti-kanyanga rukaba ari urwo gucengeza mu baturage ububi bwa kanyanga no kubakangurira kuyirwanya no kuyirandura burundu.

Muri iyi nama kandi abayobozi basabwe kurushaho kunoza imikorere y’amarondo n’imicungire yayo, kugira ngo arusheho kugira uruhare mu gukumira no guhashya ibyaha bikorwa nijoro birimo ubujura bwiyongereye muri iyi minsi, cyane cyane mu Mujyi wa Musanze.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abayobozi bongeye kandi gukangurirwa kurushaho kwegera abaturage, kumenya ibibazo bafite no kubikemura ku gihe nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’intara ikomeza ivuga.

Muri iyi nama abayobozi bibukijwe kandi gukangurarira abaturage kurushaho kwicungira umutekano no kuwubungabunga cyane cyane mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2016 inatangira undi wa 2017, irimo Noheri n’Ubunani.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *