Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n’Abayobozi batandukanye, barimo, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Petroli na Gaze, Lt Col Munyangabe Emmanuel, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Imibereho Myiza, Benihirwe Charlotte, Lt Col Ntaganzwa ,wari uhagarariye NGALI Holdings Ltd n’abandi, Kuri uyu wa kane, Itariki 4 Mutarama 2018, basuye abacukuzi ba zahabu kuri site za Rukomo na Miyove, hagamijwe kubagezaho gahunda nshya y’ubucukuzi bw’ayo mabuye y’agaciro muri ako gace.
Nk’uko byasobanuwe, Zahabu imaze igihe kitari gito icukurwa mu Karere ka Gicumbi kuri site za Rukomo na Miyove. Nyamara ngo n’ubwo hashize .imyaka myinshi zahabu icukurwa muri ako gace, ubucukuzi bwayo bwagiye akenshi bukorwa mu kajagari, ku buryo hagiye hagaragara imbogamizi zitandukanye zirimo, amakimbirane hagati y’abacukuzi na ba nyir’amasambu, kuba zahabu yagiye iboneka yaragurishwaga ku mafaranga make ndetse ikagera ku isoko mpuzamahanga itazwi inkomoko, n’izindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri gahunda nshya y’ubucukuzi bwa Zahabu kuri izo site zombi, abacukuzi bayo babwiwe ko bigiye gukorwa ku buryo bwa kinyamwuga, hifashishijwe ibikoresho bigezweho bijyanye n’igihe, NGALI Holdings Ltd, ari na yo yeguriwe ibikorwa by’ubucukuzi muri ako gace, izabagezaho. Ni muri urwo rwego abo bacukuzi basabwe kwibumbira mu makoperative, bagakora ubucukuzi bwa kijyambere, bityo bakiteza imbere, bakanateza imbere Igihugu cyacu. Ikindi abo bacukuzi bakanguriwe ni ugushishikariza urubyiruko kwinjira muri uwo mwuga no kuzirikana kubungabunga ibidukikije aho bakorera ubwo bucukuzi ndetse no gutanga umusoro uteganywa n’amategeko ku musaruro ubetse. Ikindi ni uko, nk’uko biri muri politiki y’Igihugu, umusaruro wa Zahabu uzajya uboneka, ugomba kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage baturiye aho icukurwa.
Nyuma yo kugezwaho iyo gahunda nshya y’ubucukuzi bwa Zahabu muri ako gace, abacukuzi bayo bagaragaje ko bishimiye cyane iyo gahunda, kuko, nk’uko babitangaje biteguye kuyibyaza umusaruro, bakarushaho kwiteza imbere ku giti cyabo, bakanateza imbere Igihugu. Uwitwa Kabiligi yagize ati, “ubusanzwe twabonaga umusaruro w’amagarama, ubwo tugiye kubona ibikoresho bigezweho, kandi tukaba tuzakorera hamwe, nta shiti ko umusaruro uzava ku magarama ukagera ku biro”. Uwitwa Mulindabyuma we yagize ati, “Muzanyegere mbibire ibanga ry’uburyo tuzagera ku musaruro kandi ushimishije”
Ibi byose bikaba bigaragaza uburyo abacukuzi ba Zahabu banyotewe n’iyi gahunda nshya no kongera gusubukura imirimo y’ubucukuzi, dore ko kubera gucukura mu kajagari, ubucukuzi bw’aya mabuye y’agaciro bwari bumaze iminsi bwarahagaritswe nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’intara isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


