Tanzania: Umunyapolitiki uherutse kuraswa aravuga ko ubutegetsi bwa Magufuli ari nk’ubw’igitugu cya gisirikare

Tundu Lissu, umuyobozi mu ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania uherutse kuraswa muri Nzeri 2017 n’abantu bataramenyekana, aratangaza ko politiki za Tanzania ziteje akagaga mu butegetsi bw’igitugu buyobowe na perezida John Pombe Magufuli. Uyu mugabo Lissu kuri ubu arimo koroherwa aho arwariye mu Bitaro bya Nairobi, yajyanywemo nyuma yo kuraswa. Uyu wize amategeko akaba […]

U Rwanda rwateye utwatsi ibyo kwakira abimukira birukanwa muri Israel

Umugambi wa Israel utavugwaho rumwe wo kwimurira ku ngufu mu Rwanda no muri Uganda abimukira b’Abanyefurika ibihumbi basabaga ubuhungiro muri iki gihugu usa nk’uwapfubye nyuma y’aho ibi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bihakaniye kugirana amasezerano na Israel kuri iki kibazo. Kuri uyu wa gatanu ushize u Rwanda rukaba rwaratangaje ko nta n’amasezerano nk’aya rwigeze rugirana […]

Impamvu zituma abo mwashwanye bakomeza kukugarukira

Ese wemera ko hari ubwo abantu batandukana, bakazongera gusubirana? Kubona abantu bakundana bahagarika urukundo ni ibintu bibaho. Kera kabaye nka nyuma y’amezi n’amezi cyangwa iminsi myinshi ukabona umwe muri bo agerageje kugaruka ari nabwo umwe atangira kwibaza icyatumye bashwana kandi mbere barakundanaga, akibaza impamvu yatumye barekana ndetse bakemera guhagarika urukundo nuwo bakundanaga kandi atarabyifuzaga. [xyz-ihs […]

Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda muri Mbarara yashimuswe n’abashinzwe umutekano

Abantu bakekwaho kuba abakozi b’inzego z’umutekano za Uganda bongeye guta muri yombi Umunyarwanda witwa Emmanuel Cyemayire bamukuye mu mujyi wa Mbarara. Amakuru ahari akaba avuga ko Cyemayire yari muri uyu mujyi uherereye mu burengerazuba bwa Uganda kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 05 Mutarama 2018, ubwo abo bantu bamwinjizaga mu modoka bari barimo bakamujyana ahantu […]

Amajyaruguru: Hatangajwe gahunda nshya y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n’Abayobozi batandukanye, barimo, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Petroli na Gaze, Lt Col Munyangabe Emmanuel, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Imibereho Myiza, Benihirwe Charlotte, Lt Col Ntaganzwa ,wari uhagarariye NGALI Holdings Ltd n’abandi, Kuri uyu wa kane, Itariki 4 Mutarama 2018, […]

Umuvunyi usanzwe ari inshuti ya Perezida Nkurunziza yahamagariye Abarundi gutora Yego

Mu gihe abaturage biteguye amatora ya kamarampaka mu Burundi , Umuvunyi Mukuru wa Repubulika, Edouard Nduwimana usanzwe ari inshuti magara ya Perezida yahamagariye abaturage bose gutora yego. Mu kiganiro yagiranye n’ Itangazamakuru ubwo yasobanuraga umushinga w’ Itegeko rikubiyemo ivugurura ry’ Itegekonshinga, Nduwimana yagize ati « Birasanzwe ko igihugu gifite ubusugire cyavugurura Itegekonshinga, nta kibazo biduteye […]