Umuvunyi usanzwe ari inshuti ya Perezida Nkurunziza yahamagariye Abarundi gutora Yego

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe abaturage biteguye amatora ya kamarampaka mu Burundi , Umuvunyi Mukuru wa Repubulika, Edouard Nduwimana usanzwe ari inshuti magara ya Perezida yahamagariye abaturage bose gutora yego.
Mu kiganiro yagiranye n’ Itangazamakuru ubwo yasobanuraga umushinga w’ Itegeko rikubiyemo ivugurura ry’ Itegekonshinga, Nduwimana yagize ati « Birasanzwe ko igihugu gifite ubusugire cyavugurura Itegekonshinga, nta kibazo biduteye abavuga ko batagishijwe inama birabareba ».
Yakomeje avuga ko Leta y’ u Burundi itangiye kuvugurura iri tegeko mu rwego rwo guhuza n’ ibindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba.
Ati « Ntabwo iri Itegeko Nshinga ryari risobanutse kuko ntiryavugaga neza umubare nyawo wa manda Perezida wa Repubulika yagombaga kumara ku butegetsi… ».
Ku bijyanye n’uko Leta ya CNDD-FDD iyobowe na Pierre Nkurunziza yaba itubahiriza imyanzuro yafashwe mu biganiro bya Arusha muri 2003, Nduwimana yavuze ko byose bisobanutse ahubwo ko abatabyumva bakwiriye gusubira kuyisoma bitonze.
Ati « Mu gutora Kamarampaka, Itegekonshinga rirasobanutse kuko umuturage wese afite uburenganzira busesuye bwo gutora yego cyangwa oya ».
Iyi Kamarampaka iteganyijwe gukorwa mu Burundi muri Gicurasi 2018, izatuma zimwe mu ngingo zo mu Itegekonshinga zivugururwa bityo « Yego » iganjije « Oya » Pierre Nkurunziza azahabwa amahirwe yo kongera kuyobora igihugu nyuma ya manda ye ya 3.
Byumvikane ko nta muntu uremererwa n’ amategeko kwamamaza oya cyangwa yego kuko biteganyijwe ko kwamamaza bitangira iminsi 14 mbere y’ igikorwa nyir’izina.
Assumpta Gema/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *