Ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Karere ka Musanze, Umurenge Busogo kuri uyu wa 13 Mata 20108.
Umushyitsi Mukuru yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, hari kandi Senateri Uwimana Consolée, Depite Murekatete Marie Thérèse, Inzego z’Umutekano, Abayobozi b’Amadini n’Amatorero n’abandi Bayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage benshi. Uyu muhango wabimburiwe kandi n’urugendo rwo kwibuka no kunamira inzirakarengane 436 zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Busogo.
Mu ijambo rye, Guverineri Gatabazi yongeye kwihanganisha imiryango yabuze ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye hirya no hino mu Karere ka Musanze ndetse n’ababuze ababo ariko bakaba bataraboneke ngo bashyingurwe mu cyubahiro kibakwiriye. Yakomeje agira ati: “Kwibuka bigamije kwigira ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo hagamijwe gufata ingamba ngo ibyabaye bitazongera ukundi, bikadufasha gukomeza kurema Umunyarwanda uvana isomo muri aya mateka mabi, maze akubaka u Rwanda ruzira ivangura n’andi macakubiri”.

Guverineri Gatabazi yashimangiye ko ari ngombwa ko Abanyarwanda bakomeza gukemura ibibazo batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, birinda guheranwa n’ibyabaye, ahubwo bagaharanira guteza imbere Igihugu cyabo n’imibereho myiza y’abagituye, bimakaza ubumwe n’ubwiyunge. Yavuze kandi ko kwigisha urubyiruko amateka atari ukurusubiza mu bihe bibi byahise, ahubwo ari ukurufasha kumenya aho ibintu bitagenze neza kugira ngo ruzubake ejo hazaza harwo heza, ruzi ibyo rugomba kwirinda.
Guverineri yasabye abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro. Yibukije kandi abatuye Intara y’Amajyaruguru ko n’ubwo dushoje icyumweru cy’icyunamo, gahunda zo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi zigikomeza. Yabasabye gukomeza kwitabira ibikorwa byateganyijwe mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



