Ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof.Shyaka Anastase yabasabye gucyemura ibibazo by’abaturage batagira amacumbi, abatagira ubwiherero ndetse no gucyemura ikibazo cy’ubutaka busharira kugira ngo abahinzi bashobore kubona umusaruro.
Minisitiri Shyaka avuga ko muri iyi ntara hagaragara amahirwe menshi yatuma imibereho y’abahatuye n’abahakorera yaba myiza ,biturutse ku mijyi ibiri yunganira Kigali uwa Huye n’uwa Huye irimo gutezwa imbere ndetse n’inganda zirimo kubakwa hirya no hino muri iyi ntara.
Agira ati « turifuza ko ibibazo bicyemuka n’ubwo biri mu mihigo ariko ni nko kubacyebura, tumaze nk’imyaka ibiri, itatu cyangwa inarenga turwana nabyo ducyemura 10% cyangwa 15% bwacya bikongera ,hari ikibazo mu majyepfo cy’ubutaka busharira kirahari mu ariko ibisubizo birahari amafumbire arahari ,ibyo bisubizo rero turagira ngo bive mu mpapuro bigere mu mulima w’umuturage.»
Kayitesi Alice umuyobozi w’akarere ka Kamonyi avuga ko uyu mwiherero uzatuma bongeramo ikibatsi mu gucyemura ibibazo by’abaturage kuko bose bawuhuriyemo ari inzego zifata ibyemezo,kuko ubu bakiri mu ntangiriro z’umwaka w’imihigo.
Agira ati “Gushakira amacumbi abatayafite ni ukwishakamo ibisubizo ,tutarindiriye gusa ingengo y’imari mu mafaranga hari uburyo bwinshi bwakoreshwa nk’imiganda no kuremerana ariko kandi hari naho tuzakoresha imbaraga nyinshi zo kwigisha nk’abadafite ubwiherero si ikibazo cyo kuba bose badafite ubushobozi ahubwo ni na byiza kubigisha tukabereka ibyiza byabyo n’ingaruka bishobora kugira kuri sosiyete muri rusange.”
Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019
–
2020 muntara y’Amajyepfo hazubakirwa imiryango 2649 itari ifite amacumbi naho Ikigega cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside batishoboye FARG kizubakira ndetse kinasanire imiryango 238.


