Nyuma yo kwaduka kw’icyorezo cya covid-19 mu Rwanda, hagiye hashyirwaho ingamba zitandukanye zo kukirinda ndetse ziba amabwiriza ya Leta agamije gufasha uyashyize mu bikorwa n’abanyarwanda muri rusange. Amabwiriza yashyizweho ku ikubitiro yagiye avugururwa mu byiciro bitewe n’uko icyorezo cyagendaga gifata indi ntera.
Mu buzima busanzwe bw’Abanyarwanda nko mu bucuruzi, mu ngendo,mu myemerere, mu mirimo isanzwe n’ahandi bamwe byabanje kubatonda ndetse ibyo bahawe nk’amabwiriza bakagenda banyuranya na byo. Hari nk’abacuruzi bafatiranye icyorezo bashaka kuriza ibiciro by’ibiribwa,abanyamasengesho banze guhara insengero bagakomeza guterana bibujijwe, abatwara ibinyabiziga batubahirije uburyo bwagenwe bwo gutwara abantu ndetse n’isuku noneho bigeze kuri gahunda ya ‘Guma mu rugo’ biba akarusho umubare w’abagowe n’iri bwiriza uriyongera.
Iyi nkuru ntigamije gusesengura uko ingamba zagiye zishyirwa mu bikorwa ahubwo muri yo irereka umusomyi uko inzego bireba zari kugenda zica iyi mico isa no kwigomeka ku mabwiriza ya Leta. Ese abarenga ku mabwiriza yatanzwe bahabwa bihano ki? Ese ibihano biragenwe cyangwa ugufashe aguca amande bitewe n’uko yaramutse? Uko byagiye bigaragara hari aho amakosa yakorwaga ari amwe ariko abayakoze ntibahabwe ibihano bingana.
Uko abaturage babibona
Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Bwiza.com ko yakoze amakosa agacururiza urwagwa iwe mu rugo ngo kuko ibitoki byari byamushyanye kandi nta bundi buryo yabigenza atari ukubyenga. Uyu muturage yagize ati “Inzego z’umutekano zaramfashe ngeze ku murenge banca amafaranga ibihumbi ijana(100 000) kandi bambwira ko nataboneka bazamfunga kugeza igihe nyaboneye.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko iryo kosa ari bwo bwa mbere yari arikoze kandi ko ibyo yaracuruje bitari binafite byibura agaciro k’ibihumbi mirongo itatu(30,000 RWF) we akaba yumva abantu bajya banacibwa amande hitawe ku mibereho yabo,inshuro bakoze iryo kosa ndetse n’ingano y’ibyo bari bacuruje.
Mu turere dutandukanye tw’igihugu cyane cyane utw’icyaro bivugwa ko usanga abaturage bacibwa amande atandukanye bitewe n’uburyo baziranyemo n’ababafatiye mu ikosa ndetse hakiyongeraho kuba nta makuru bafite ku mande aba agomba gutangwa bityo n’uwarengana akaba atamenya ibyo arenganyijwemo.
Uyu muturage yaciwe aya mande nyuma y’iminsi mike mu karere gaturanye n’ako atuyemo hari undi inzego z’ibanze zaciye amande y’ibihumbi mirongo itanu(50,000 RWF) ku ikosa rimwe ryo gucururiza inzoga mu rugo.
Inzego bireba zo zivuga iki kuri aya mande?
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco yabwiye Bwiza.com ko akenshi Polisi iba irebana n’abatwara ibinyabiziga bishe amabwiriza y’uburyo ingendo zikwiye gukorwa muri iki gihe cy’icyorezo.Yagize ati”Amande acibwa abishe amabwiriza y’ingendo muri iki gihe cy’icyorezo aba angana keretse k’uwo hakwiyongeraho andi makosa nko gutwara nta ruhushya rwo gutwara afite,kurenza umuvuduko ugenwe,kutambara umukandara n’ibindi.”
Mu gushaka kumenya uko amande ahagaze ku yandi makosa atarebana n’umutekano wo mu muhanda,Bwiza.com yavuganye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anasthase avuga ko ari mu nama atabashije kuboneka ako kanya. Umukozi ushinzwe itumanaho muri iyi Minisiteri yari akidushakira amakuru yizewe kuri iyi ngingo. Iyi nkuru isohotse atarayaduha, tukaba tuyatangaza mu gihe araba yaduhaye.


