Amakosa 5 yo kwitondera mu rukundo rutarashinga imizi

Sangiza iyi nkuru

Burya iyo abantu bagikundana, ibintu biba bishyushye aho usanga imyitwarire yabo isa nk’iyahindutse cyane ku buryo bugaragara. Nyamara rero hari ibintu by’ingenzi mugomba kwitwararikaho mu rwego rwo kubungabunga no kunoza urukundo rwanyu mwembi.
Iyo abantu bagitangira gukundana bashobora gukora amakosa akaba yatuma batandukana vuba, cyangwa niyo bakomeza gukundana bakazabana nabi kuko batabyitwayemo neza kuva mu ntangiriro .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dore rero amakosa buri bantu bagitangira gukundana bagomba kwirinda kugirango bazahirwe mu rukundo:
1.Kwihutisha ibintu
Iyo abantu bagitangira gukundana baba bafite byinshi bagomba kwiganaho, nyamara hari ubwo umwe aba aje afite gahunda y’ubukwe ugasanga ahise ayikubita kuri mugenzi we . Hari n’abahita batangira kwibaza abana bazabyara n’ ibindi. Urugendo rwo gukundana rugomba kugenda intambwe ku yindi nta kwihutisha ibintu.
2.Kuvuga cyane ku bo mwigeze gukundana
Ntabwo ari byiza ko iyo utangiye gukundana n’umuntu uhora umubwira amateka y ’ abo mwakundanye nuko byagenze . Gerageza kugira aho ugarukira ibindi aba azagenda abimenya uko iminsi ishira muri kumwe .
3.Kwiburira umwanya
Nubwo uba ugiharaye uwo mukundana ntabwo ari byiza ko umwanya wose uwumuharira ngo wowe wiburire umwanya . Kuva mugitangira gukundana , ishakire uwmanya wawe uhagije wigengaho aho kuba ibyo ukora byose usa nkaho ariwe ugukoresha. Ufite uburenganzira bwo gufata umwanzuro utagendeye ku bitekerezo bye.
4.Kwibwira ko byose bigomba kugenda neza
Ntabwo ibibazo hagati y ’abakundana biba gusa ku bamaranye igihe kirekire . N’abamaranye igihe kigufi bagira ibyo batumvikanaho kandi ntabwo bivuze ko biri butume muhita mutandukana.
5.Kwitangira cyane urukundo rwanyu
Si byiza kuba wakitangira urukundo rutari rwashinga imizi ngo utangire kurushoramo cyane . Aha igishoro ntabwo bivuze imitungo gusa, ahubwo hazamo igihe, ibitekerezo n’ibindi. Genda gahoro kandi ugendere ku ntera imwe n’uwo muri gukundana kugirango utamusiga . Kwitanga mu rukundo ni ngombwa ariko bifite igihe bigomba gutangirira bitewe naho urukundo rwanyu rugeze .
Ngibyo ibyo uzirinda igihe ugitangira gukundana n’umukunzi wawe kugirango bibarinde kuba mwahita mutandukana cyangwa se bikaba byazabatera kubana nabi bitewe n’intangiriro mbi mwagize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *