Umusore witwa Ntirenganya yarasiwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahita apfa ubwo yari kumwe n’abandi bahise bacika, bageragezaga kwinjirana imifuka y’urumogi ku butaka bw’u Rwanda.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira iryo ku wa kane itariki ya 3 Gicurasi 2018, mu murenge wa Busasamana, akarere ka Rubavu ho mu ntara y’i Burengerazuba.
Ntirenganya w’imyaka 25 warashwe agahita apfa, ngo yari asanzwe atuye muri uyu murenge wa Busasamana, nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bizimana Epimaque.
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa avuga ko Ntirenganya yarashwe mu ijoro ubwo bari batatu bagerageza kwambukana urumogi, baraswa n’abasirikare b’u Rwanda barinda umutekano ku mupaka.
Ubwo ntirenganya yaraswaga, bagenzi be babiri bahise bacikana umufuka umwe w’urumogi, indi ibiri barayisiga.
Ubwo Bwiza.com yageragezaga guhamagara ku murongo wa telefone umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda ngo agire icyo atangaza kuri aya makuru, ntabwo yitabye.



