Amaraso ahorwa andi, uwayamennye na we aye azamenwa- Iyerekwa rya Denise Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru

Umufasha wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi, atangaza ko yeretswe umurongo asoma muri bibiliya, asanga uvuga ko uwamennye amaraso na we aye azamenwa.

Mu giterano cyo gusoza umwaka wa 2018, cyabeye mu Burundi, kikitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo n’umukuru w’igihugu, Pierre Nkurunziza, uyu mufasha we nibwo yafashe akanya arasenga, akomoza kuri iri yerekwa rye, by’umwihariko Video agaragaramo avuga iby’iri yerekwa ikaba ikomeje guhanwahanwa ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Mana yacu turagupfukamiye abakomeye n’abaciye bugufi, Mana ibyaha twakoze byose turabyatuye, mu kuri mu gihugu cy’u Burundi abapfuye barapfuye bishwe na bagenzi babo ku bw’ishyari, ku bw’inzika, ku bw’urwango,…amaraso yaramenwe.

Muri iki gitondo nibwo nasomye amagambo avuga ngo amaraso azahorwa ayandi, ngo umennye amaraso na we aye azamenwa, numva ngize ubwoba, ntangazwa n’ukuntu iryo jambo urimpaye, ubisubiramo ubugira kabiri ngo amaraso ahorwa ayandi,…”.

Yakomeje avuga ko Imana yamweretse amazina y’abantu bamennye ayo maraso, ati “Unzanira amazina y’abantu imbere yanjye, ndumva ndatangaye cyane, nsanga ayo mazina ndimo ndayandika, nsubiramo amazina nongera nyasubiramo, uhoraho Mana hari benshi bamennye amaraso, mu izina rya Yesu, duciye bugufi imbere yawe ngo dusabe imbabazi, abibye baribye, abayoboza igitugu, abarenganya abantu,…”.

Si ubwa mbere Denise agarukwaho mu itangazamakuru asubiramo ubuhanuzi ku muryango we cyangwa igihugu cy’u Burundi.

Mu mwaka wa 2015, nyuma y’uko bamwe mu basirikare bageragezaga guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi bikabananira, Denise yaje guhishura ko bari barabyeretswe, ko Imana yabibabwiye ibicishije mu mwana wabo.

den
Reverend Pastor Denise Nkurunziza

Denise Nkurunziza ni umubyeyi w’abana batanu akaba yaravutse mu 1969, azwiho gusenga cyane ndetse ubu akaba ari umushumba  “Reverend Pastor Denise Nkurunziza”. Mu buzima bwa Politiki, abarizwa mu ishyaka rya CNDD-FDD n’umugabo we abarizwamo, ari naryo riri ku butegetsi mu Burundi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *