Amasaha yo gufungiraho nijoro yakuweho muri ibi bihe by’iminsi mikuru

Sangiza iyi nkuru

Imyidagaduro ya nijoro, ubunywero, utubyiniro, na resitora, bizatangira gukora kugeza saa kumi nimwe z’igitondo guhera kuwa Gatanu, itariki 15 Ukuboza mugihe u Rwanda rwinjira mu minsi mikuru isoza umwaka.

Mu kiganiro yahaye The New Times, Bruce Intore, nyiri akabyiniro ka La Noche, yemeje aya makuru, avuga ko gukuraho amasaha yo gutaha ari ibisubizo by’ibiganiro ba nyir’utubyiniro bagiranye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) kugira ngo Abanyarwanda bishimire ibihe by’iminsi mikuru.

Intore, usanzwe anakora ibikorwa byo gutegura ibirori, yavuze ko isaha nshya yo gutaha izakomeza kugeza ku itariki ya 7 Mutarama, ubundi amasaha asanzwe yo gufungura no gufunga akazakomeza gukurikizwa.

Yagize ati: “Nibyo, ni ukuri ko tuzakingura kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo Nibyo twumvikanyeho mu nama ba nyir’utubyiniro bagiranye na RDB ku wa Gatatu”.

Inama y’abaminisitiri yo ku itariki ya 1 Kanama yari yashyizeho isaha yo gutahiraho ya saa saba z’ijoro mu mibyizi na saa munani muri weekend kuri ‘serivisi zose zidakenewe cyane’, zirimo n’utubyiniro n’ibitaramo, mu rwego rwo kugabanya urusaku no kugabanya ubusinzi mu gihugu.

Isaha yo gutaha yatangiye gukurikizwa nyuma y’ukwezi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *