Amasezerano abuza guhanganira mu kirere cya Syria hagati y’u Burusiya na Amerika yasheshwe

Sangiza iyi nkuru

U Burusiya buratangaza ko bwahagaritse amasezerano bwari bwaragiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika abuza ibihugu byombi kuba byahanganira mu ntambara yeruye mu kirere cya Syria nyuma y’aho Amerika mu ijoro ryakeye igabiye ibitero ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere za Syria.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Syria yatangaje ibi nyuma y’icyemezo cya perezida Donald Trump cyo kurasa missiles zigera kuri 59 kuri ibi birindiro by’igisirikare cya Syria.

Mu masezerano byari byagiranye nyuma y’aho u Burusiya butangirije ibitero byo mu kirere muri Syria muri Nzeri 2015, ibihugu byombi byari byahanye amakuru ku ndege zabyo hagamijwe kwirinda ko zacakiranira mu kirere cya Syria rukambikana hagati yabyo.

Kuba rero u Burusiya bwasheshe aya masezerano abakurikiranira hafi ibibera mu karere bakaba basanga bishobora kubyara ibindi bibazo bikomeye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Perezida w’u Burusiya, Vradimir Putin ubanye neza na perezida Bashar al-Assad wa Syria, yamaganye ibitero byaraye bigabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hafi y’umujyi wa Homs ku birindiro bya Shayrat, avuga ko ibi bitero byarenze ku mategeko mpuzamahanga kandi byangije bikomeye umubano w’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, rivuga ko kuba muri Syria kw’ingabo za Amerika n’iz’ibindi bihugu batarabiherewe uburenganzira na Guverinoma ya Syria cyangwa Akanama k’amahoro k’Umuryango w’Abibumbye ari ukuvogera amategeko mpuzamahanga.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko niba mbere byaratewe no kurwanya iterabwoba, kuri ubu ari igikorwa kigaragara cy’ubushotoranyi ku busugire bwa Syria kandi ko igikorwa cya Amerika cyo kuri uyu wa Kane cyashenye imibanire ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya.

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya kandi yagaye ubushobozi bw’igisirikare cyo mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko buri hasi cyane kuko ngo missiles zose zarashwe 23 zonyine ari zo zageze ku gipimo cyabo.

Ifoto igaragaza uko ibirindiro by'ingabo za Syria byangijwe
Ifoto igaragaza uko ibirindiro by’ingabo za Syria byangijwe

Hagati aho, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yatangaje ko igihugu cye kigiye gusaba Amerika ubusobanuro kuri ibyo bitero avuga ko ari ubushotoranyi bwagendeye ku rwitwazo rw’uruhimbano, yongeraho ko yizeye ko ubwo bushotoranyi butazageza ku gucana umubano burundu hagati y’igihugu cye na Amerika.

Izi missiles za Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko iyi nkuru dukesha The Independent ikomeza ivuga, zahitanye abasirikare batandatu ba Syria ndetse zangiza byinshi nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya Syria nacyo kivuga ko iki ari igikorwa cy’ubushotoranyi. Nta Murusiya wiciwe muri iki gitero nk’uko minisitiri Lavrov yakomeje avuga mu gihe abandi basirikare ba Syria babiri baburiwe irengero abandi 6 bagakomereka.

Ku ruhande rwayo, perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House), yo yatangaje ko iki gitero ari igikorwa cyo gutanga gasopo kandi cyari gikenewe nyuma y’aho bivuzwe ko perezida Assad aherutse gukoresha intwaro z’ubumara ku basivili mu mujyi wigaruriwe n’abamurwanya wa Idlib mu ntangiriro z’iki cyumweru.

5bd824d4-d519-45b5-826b-d8381114b291_cx0_cy2_cw0_w1023_r1_s

Igihugu cy’u Bwongereza cyo cyatangaje ko gishyigikiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubyo zakoze, nacyo kivuga ko izi missiles zarasiwe ku bwato bw’intambara buri mu Nyanja ya Mediterane ari gasopo kandi cyari gikwiye.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *