Amashuri azaka amafaranga y’ishuri arenze aherutse kwemezwa yaburiwe

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga, ubumenyingiro n’ikoranabuhanga Irere Claudette, yavuze ko nta muyobozi w’ikigo cy’ishuri ukwiye kwishyuza ababyeyi amafaranga y’ishuri arenze ayashyizweho n’iyi minisiteri .

Yagize ati “Abavuga ngo twari dufite initiative nziza yo gushyiraho inzitiro,hari n’abubaka ama sales mberabyombi bagakoreramo ibindi bikorwa ibyo na byo twasabye abayobozi b’uturere mu Mujyi wa Kigali kwegera ayo mashuri bigasabwa bigashyirwa mu ngengo y’imari kuko n’ubundi aba ari amashuri ya Leta umuyobozi uzabirengaho azahanwa kuko ibi si ubwa mbere tubivuze tuzakomeza no kubisubiramo.”

Ni nyuma y’aho mu biganiro byahuje iyi minisiteri n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amahuri bagaragaje ko hari imishinga bari baratangiye nko kuvugurura inzitiro, gusana ibyumba by’amashuri, kugenera abanyeshuri ifunguro rya mu gitondo ndetse no gusana ibindi bikorwaremezo.

Mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo umwaka w’amashuri 2022-2023 utangire nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yavuze ko nk’inzego z’ibanze bazashyira imbaraga mu kugenzura ko amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi ashyirwa mu bikorwa mu kwishyura aya mafaranga y’ishuri.

Ati “Ubu tugiye gufatanya twegere abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse na komite z’ababyeyi kugira ngo turebe uburyo bigenda bishyirwa mu bikorwa abayatanze mbere ni ukuvugana n’ibigo akazahererwaho mu kindi gihe cyizaza.”

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye, uruhare rw’umubyeyi rutagomba kurenga amafaranga Frw 19,500 ku gihembwe. Na ho ku wiga acumbikiwe uwo musanzu ntugomba kurenga Frw 85,000.

Kuri ibi ngibi ariko hiyongeraho umwambaro w’ishuri, ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo ku meza, ibiryamirwa, inzitiramubu, ikarita y’umunyeshuri, ikarita y’imyitwarire n’ubwishingizi bw’umunyeshuri.

Mu gihe bibaye ngombwa kandi byemejwe n’inteko rusange y’ababyeyi bahagarariye abandi, ibindi byakenerwa n’ishuri ntibigomba kurenza Frw 7000 ku gihembwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *