Olivier Gasore, ukora muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda,ufite mu nshingano ze imikino y’amahirwe, yatangaje ko iyo minisiteri irimo kuvugurura amategeko agenga iyi mikino , abensi bita ‘ibiryabarezi’.
Ni amavuhurura agiye gukorwa nyuma y’uko abaturage benshi bagaragaza ko ibiryabarezi ari kimwe mu bituma ibyaha byiyongera.
Noel Hategekimana, utuye mu murenge wa Kacyiru,akarere ka Gasabo, avuga ko n’ubwo ubucuruzi bushingiye ku biryabarezi burimo gutera imbere cyane, bwari bukwiriye kugira amasaha ntarengwa yo gukora.
Ashimangira kandi ko abenshi bakina iyo mikino mu masaha yo gukora.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yatangaje ko gukina iyo mikino y’amahirwe mu masaha ya mugitondo bibujiwe.
Ati”izo mashini zifashishwa mu mikino y’amahirwe zemerewe gukora gusa mu masaha ya nimugoroba kandi zigakorera ahabugenewe nko mu tubari tunini,amahoteli n’ahandi hantu hameze neza hatari mu maduka.”
Umwe mu bakorera ubwo bucuruzi mu murenge wa Kacyiru, utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko ivugururwa ry’ayo mategeko ryakagombye kwibanda ku bihano bigenerwa abemerera abana gukina iyo mikino, aho gushira ingufu mu kugena amasaha ntaregwa yo gukora.
Iyi nkuru dukesha, The New Times, ikomeza ivuga ko atari ubwa mbere leta yaba igiye gufata ingamba zo guhangana n’ibibazo biterwa n’ibiryabarezi.
Mu mwaka w’2018, ku bufatanye hagati y’ikigo cy’igihugu gishizwe iterambere, Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, hakozwe igenzura ryatumye bamwe mu bakoraga ubwo bucuruzi bafunga kubera ko imashini zabo zitari zujuje ubuziranenge.
BIZUMUREMYI PATRICK @BWIZA.COM


