N’ ubwo iterambere n’ ikoranabuhanga bigenda bikosora amakosa no kwibeshya kw’ amateka ,bivugwa ko abanyamurenge bagiye muri Kongo bavuye mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, u Burundi ndetse na Tanzaniya.
Nk’ uko tubisoma mu gitabo “Les Banyamulenge” cyanditswe na Joseph Mutambo, uyu na we akaba Umunyamurenge, hariho impamvu zitandukanye zatumye Abanyamurenge bambuka berekeza muri Kongo.
Impamvu ya mbere yateye Abanyamurenge kwambuka bakajya muri Kongo ni ugushaka inzuri z’ inka zabo. Umuntu wa mbere wambutse ni uwitwaga Serugabika, ari na we wakomotseho Abagabika bagize umwe mu miryango y’ Abanyamurenge.
Uyu mugabo amaze kugera mu kibaya cya Rusizi, yahisemo kuragira inka ze mu ruhande rw’ iburyo bw’ uruzi rwa Rusizi. Aha yahasanze ahantu hagari cyane kandi hagutse ahitamo kuhatura. Serugabika yahise azana umuryango we , nyuma abaturanyi be na bo baza kuhamusanga baraturana.
Uruhererekane rw’ inkuru za ba sogokuruza (tradition orale) rwemeza ko hariho abantu bamwe bakomoka kuri Serugabika bakomeje berekeza mu burengerazuba, aho baburiwe irengero. Bivugwa ko bariwe n’ ubwoko bwabaga mu mashyamba ahanamiye inyanja ya Tanganika, iherereye mu mujyi wa Uvira.
Abandi bantu na none bakomoka kuri Serugabika berekeje mu turere turi kure, aho bivanze n’ andi moko muri Kasai. Abandi bantu baje kwambuka nyuma bava mu Burundi na Tanzaniya. Aba bose bubatse ahitwa i Kakamba muri iki kibaya cya Rusizi. Indi mpamvu yatumye Abanyamurenge bambuka n’ ikurakuranwa ry’ ubutegetsi bwa cyami bwariho icyo gihe.
Aha twatanga urugero igihe Abanyabyinshi, ni bumwe mu bwoko bw’ Abanyamurenge, bambutse bava mu Rwanda, Abanyabyinshi rero bakaba barambutse igihe ingoma Karinga yari iganje mu Rwanda.

Abahanga mu by’ amateka bemeza ko bakomoka kuri Byinshi mwene Bamara.
Tubibutse ko ibi byabaye hagati y’ umwaka wa 1510 na 1543, bamaze kugera muri iki kibaya cya Rusizi, bahise batura ahitwa i Kakamba, aha bakaba barahahuriye n’ urubyaro rwa Serugabika hamwe n’ indi miryango bose bafite intego imwe yo gushaka inzuri z’ inka zabo.
Impamvu ya gatatu yateye Abanyamurenge kwimukira muri Kongo ni inzara y’ ibijumba (indofanyi cyangwa se ibirayi nk’ uko Abanyarwanda babyita) yari yarateye mu Rwanda. Iyi nzara bivugwa ko yari iteye ubwoba muri icyo gihe kandi si mu Rwanda gusa kuko no mu Burundi yabasize iheruheru.
Amashyamba yari yarumye, inzuzi zari zarakamye, ndetse kubera kubura imvura, harangwaga umukungugu gusa bituma iyo nzara yarahawe izina rya Rukungugu.
Abantu bahatiwe kwimukira mu tundi duce. Bagera kuri Rusizi, ahari hakikijwe n’ imisozi miremire nk’ uko abanditsi barimo Buhane na Alexis Kagame babyemeza, iyi nzara ntiyari inzara isanzwe ahubwo yari icyorezo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


