Amateka ya Perezida wa mbere wa Uganda wishwe n’amarozi

Sangiza iyi nkuru

Kuva ku itariki ya 1 Ugushyingo 1924 kugera Ku itariki ya 21Ugushyingo 1969 igihugu cya Uganda cyategekwaga na Kabaka Mutesa II wabanje kuba umwami wa Buganda mbere y’uko iki gihugu cyakonolizwaga n’Abongereza kibona ubwigenge.

Kabaka Mutesa II Yaharaniye ko ubwami bwa Buganda bugira agaciro mu gihe yari umwami ndetse amaze kuba Perezida yakomeje kubusigasira. Ibi byatumye agirana amakimbirane n’uwo bari bahanganye muri politiki, Milton Obote.

Kabaka Mutesa II yari umuhungu wa Daudi Cwa II. Yimye ingoma ya Buganda nyuma y’imyaka itatu se apfuye, ubwo we yari afite imyaka 18 y’amavuko. yashatse abagore 13 abyara abana 12 b’abahungu n’abakobwa 9.

Mu mwaka w’1953, Mutesa II yatangiye guhangana n’abakoloni b’Abongereza ngo ubwami bwa Buganda bubone ubwigenge maze guverineri Andrew Cohen wari uhagarariye Abongereza aramwirukana, amarayo imyaka ibiri.

Kabaka Mutesa II yasubiye muri Uganda nyuma y’amasezerano Abongereza bagiranye n’ubwami bwa Buganda.

Mu myaka yakurikiye habaye inkubiri yo gushaka ubwigenge maze, Mutesa II ashinga ishyaka ryari rihagarariye ubwami aryita Kabaka YEKKA. Ni ishyaka ryari rigiye guhangana n’irya Milton Obote ryitwaga Uganda People’s Congress.

Ubwo Uganda yari imaza kubona ubwigenge ku itariki ya 9 Ukwakira 1962, Mutesa II yabaye perezida wa mbere w’iki gihugu. Icyo gihe yari yungirijwe na Milton Obote wari Minisitiri w’intebe.

Mu mwaka 1964 nib wo amakimbirane hagati yabo yatangiye maze Milton Obote ahirika ubutegetsi bwa Mutesa II, uwahoze ari umwami wa Buganda ajya mu buhungiro mu Bwongereza.

Urupfu rwa Mutesa II

Mutesa yapfuye azize inzoga yanyoye irozwe aho yabaga mu Bwongereza muri Orchard House mu gace ka Rotherhithe mu mwaka w’1969.

Bwa mbere Polisi yabanje kuvuga ko yiyahuye ariko bamwe siko babibonaga. Babonaga ko ari urupfu rwari rwarateguwe, bavuga ko Mutesa II yahatiwe kunywa inzoga ya Vodka n’uwari watumwe na Obote kumwica.

Nyuma yo gupfa, umurambo we watewe imiti. Mu mwaka w’1971, umurambo wa Mutesa II wajyanwe muri Uganda, ashyingurwa mu gace ka Kasubi Nabulagala, mu muhango wayobowe na Idi Amin na we wayoboye iki gihugu.

Bivugwa ko ubwo Mutesa II yabaga mu Bwongereza, yari abayeho mu bukene bukabije.

Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *