Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” itsinze ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino waberaga kuri sitade Amahoro i Remera.
Igitego cya mbere cyabonetse mu gice cya mbere ku munota wa 34, ubwo Tuyisenge Arsene yateye ishoti rikomeye, umupira ugakora kuri Mugisha Didier imbere y’izamu bikarangira umunyezamu Juma Jenaro ananiwe kuwukuramo.
Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere Amavubi yongeye kubona amahirwe ubwo Claude Niyomugabo yateye umupira mu rubuga rw’amahina, maze Joseph Malish wa Sudani y’Epfo awukora n’akaboko aho Umusifuzi wo muri Tuniziya yahise atanga penaliti, gusa Muhire Kevin yaje kuyihusha.
Igice cya Kabiri cyatangiye Amavubi ari kwataka cyane ndetse biza no kuyihira aho ku munota wa 58 Muhire Kevin yungukiye mu makosa ya ba myugariro ba Sudani y’Epfo atsindira u Rwanda igitego cya kabiri muri uyu mukino.
Ku munota wa 65 Sudani y’Epfo yaje gukora impinduka aho Chol Peter Bentu yasimbuye Mandela Malish.
Umukino ugeze ku munota wa 79 Amavubi yaje gusimbuza aho Dushimimana Olivier Muzungu yafashe umwanya wa Tuyisenge Arsene.
Ku munota wa 81 Sudani y’Epfo yaje kubona igiti cyatsinzwe na David Sebith wagiye mu kibuga asimbuye.
Umukino urangiye Amavubi ari imbere n’ibitego 2-1.
Uyu mukino kandi wari wakurikiwe na Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly.


