Amavubi yerekeje muri Uganda guhatanira kuzitabira CHAN 2018

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kanama 2017, ikipe y’igihugu, Amavubi yerekeje muri Uganda gutegura umukino uzayihuza Cranes ya Uganda uteganyijwe kuwa Gatandatu mu irushanwa ry’igikombe cy’ibihugu by’Afurika, CHAN.
Mbere y’uyu mukino uteganyijwe kubera kuri stade ya St. Mary’s Kitende, ikipe y’Amavubi irabanza ikore imyitozo ku mugoroba w’uyu munsi hanyuma izakomeze n’ejo kuwa Gatanu mu gihe umukino uzaba kuwa Gatandatu.
Kugeza ubu, abantu bagera kuri 19 bamaze kurira indege berekeza mu gihugu cy’abaturanyi aho bagomba kuruhukira muri hoteli yo ku cyambu cya Imperial Resort giherereye muri Entebbe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe bateguraga uru rugendo, umutoza w’Amavubi, Antoine Hey yavuze ko ikipe ye ifite imbaraga kandi ko yiteguye gutahukana intsinzi.
‘’ Duteganya ko uzaba ari umukino ukomeye ariko buri kintu kiri mu maboko yacu, ubwo umukino uzakurikiraho uzakinirwa hano iwacu. ‘’
“dushaka amanita azabasha kutuzamura mu irushanwa, ashobora kuba kunganya 0-0, 1-1, 1-0 n’ibindi, byose birashoboka kandi biri mu biganza byacu abakinnyi.
Ni nyuma y’uko u Rwanda rutsinze ikipe ya Sudan 2-1 mu mukino wa gicuti mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu gihe Uganda na yo yari yatsinze ikipe ya Tanzania bityo ibi bikaba igaragaza ko ikipe zombi zikomeye ariko ko intsinzi ishobora gutaha mu Rwanda.
Muri 2015, u Rwanda rwatsindiwe mu irushanwa rya CECAFA na Uganda ibitego 0-1 mu mukino wari wabereye muri Ethiopia.
Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba kuwa gatandatu utaha ku itariki ya 19 i Kigali uyu mukino ukaba ari na wo uzahesha u Rwanda amahirwe yo kumenya uruhande ruzaba ruhagazemo mu irushanwa rya CHAN riteganyijwe gutangira ku itariki ya 4 Gashyantare 2018.
Abakinnyi bagiye barimo Ndayishimiye Eric, Nzarora Marcel, Kimenyi Yves, Nsabimana Aimable, Rucogoza Aimable, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Bishira Latif, Niyonzima Olivier, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad [C], Muhire Kevin, Imanishimwe Emmanuel, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Iradukunda Eric, Nshuti Dominique Savio, Mubumbyi Barnabe, Nshimiyimana Amran and Biramahire Abeddy.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uko imikino muri CHAN iteganyijwe muri Zone yo hagati
11.08.2017 Brazzaville Congo vs DR Congo
12.08.2017 Malabo Equatorial Guinea vs Gabon
12.08.2017 Sao Tome Sao Tome vs Cameroon
Muri Zone y’Uburasirazuba
12.08.2017 Kampala Uganda vs Rwanda
13.08.2017 Hawassa Ethiopia vs Sudan
Muri Zone y’Afurika ya Ruguru
12.08.2017 Constantine Algeria vs Libya
13.08.2017 Alexandria Egypt vs Morocco
Muri zone y’Afurika y’Amajyepfo
12.08.2017 East London South Africa vs Zambia
13.08.2017 Antananarivo Madagascar vs Angola
13.08.2017 Moroni Comoros vs Namibia
Muri Zone y’Afurika y’Uburengerazuba A
12.08.2017 Nouakchott Mauritania vs Mali
15.08.2017 Pikine Senegal vs Guinea
Muri Zone y’Afurika y’Uburengerazuba B
12.08.2017 Ouagadougou Burkina Faso vs Ghana
13.08.2017 Cotonou Benin vs Nigeria
13.08.2017 Niamey Niger vs Cote d’Ivoire
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *