Abaturage bo mu karere ka Burera by’umwihariko mu mirenge ya Kagogo na Butaro bahangayikishijwe no kutagira amazi meza kuko muri iyi mirenge, amazi arabona umugabo agasiba undi.
Mu murenge wa Butaro na Kagogo niho umunyamakuru wa Bwiza.com yanyarukiye maze mu kureba ikibazo cy’amazi kivugwa kuba ingorabahizi kuko ngo n’aho aboneka aba ari make cyane , bigakurura inkomati [Umuvundo], bityo ufite imbaraga akaba ariwe ubona amazi, mu gihe ab’intege nke birirwayo ndetse rimwe na rimwe, bagataha ntayo batwaye.
Uwimana MĂ©diatrice ni umwe mubo Bwiza.com yasanze ku ivomo riherereye mu kagari ka Kabaya mu murenge wa Kagogo ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, hari n’abana benshi ndetse n’amajerikani yabo atondekanye mu gihe inkomati yo yari irimbanije kubafite intege.
Uwimana MĂ©diatrice yagize ati “Uko mumbona gutya, nageze aha mu masa tanu (11h00) njye kuvoma ngo ntekere abana banjye noneho bajye ku ishuri none dore umunsi unyiriyeho. Niba bagiye ku ishuri sinabimenya kuko ntongeye gusubira mu rugo ahubwo nkaba niriwe aha ntegereje ko nagerwaho nkavoma. Igitangaje nuko najyaga kugerwaho abaje nyuma yanjye bakantanga kubera gukoresha imbaraga kandi njye sinashobora gukomata. Ikibazo cy’amazi kiradukomereye , turi abo gufashwa, tugahabwa amazi ahagije kuko kuniganira ku ivomo rimwe tungana gutya biratunaniye.”

Undi utarashatse ko amazina ye atangazwa ni uwo mu murenge wa Butaro, hafi y’ikigo cy’amashuri cya Runaba. Nawe , ntahabanya na mugenzi we wo mu murenge wa Kagogo kuko yabwiye umunyamakuru wa Bwiza.com ko aho akuye amazi byamuvunnye kuyabona. Gusa we, avuga ko uretse urugendo yakoze, nta nkomati yari ku ivomo. Arasaba ko bakwegerezwa amazi meza kugira ngo bajye babona uko bakora n’indi mirimo ibateza imbere.
Agira ati” Dufite ikibazo cy’amazi mu murenge wacu wa Butaro kuko tuvoma kure bikatwicira imirimo kuko iyo twagiye gushaka amazi kure, bidusaba kuzinduka kugira ngo abana bajye ku ishuri banyoye igikoma. Turasaba ubuyobozi ko bwatwegereza amazi meza kuko bahora batubwira ngo bazayazana ariko ibyo bavuga ntibabishyire mu bikorwa.”
Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yabwiye Bwiza.com ko ikibazo cy’amazi gihari koko mu karere ariko ko bari muri gahunda yo gushakisha uburyo babona isoko ifite amazi ahagije kuko ngo basanze isoko ya Nyabizi bari bizeye idafite amazi ahagije yakwira mu baturage bose ahubwo ko ku bufatanye n’abaterankunga ndetse n’abafatanyabikorwa bari gushakakisha uburyo bazana amazi meza mu karere ka Burera bifashishije isoko ya Mutobo iboneka mu karere ka Musanze kuko ngo ariyo ifite amazi ahagije.
Agira ati” Ikibazo cy’amazi adahagije mu karere ka Burera kirahari koko ariko byose byatewe n’abatekinisiye batubwiye ko isoko ya Nyabizi ifite amazi ahagije ko izakoreshwa mu kugeza amazi mu baturage, mu bitaro bya Butaro ndetse no muri Kaminuza ya Butaro, ishami rya Kaminuza ya Havard. Aha byatumye akarere ka Burera gatanga akayabo gakabakaba Miliyoni 200 ngo ayo mazi azanwe ariko birangira abaye make kuko isoko ya Nyabizi basanze itanga Litiro 8 mu isegonda (8L/ Sec). ”
Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Nk’ubu, iyo ku bitaro bya Butaro cyangwa kuri Kaminuza bakeneye amazi, biba ngombwa ko dukupira abaturage kugira ngo ku bitaro no kuri Kaminuza babanze bayabone. Turacyabyiga rero kugira ngo turebe niba twakwifashisha amazi y’isoko ya Mutobo iboneka mu karere ka Musanze cyangwa se niba twareba uburyo twatunganya amazi y’ikiyaga cya Burera. Hamwe n’abafatanyabikorwa, turi gusuzuma ngo turebe icyatworohera akaba aricyo dukora ariko abaturage bacu bakabona amazi meza kandi ahagije.”
Mu ruzinduko Komisiyo y’ubukungu n’iterambere mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena rwabereye muri aka karere ka Burera kuwa 14 Nyakanga 2022, Perezida wayo Hon. Nkusi JuvĂ©nal yagiriye inama abayobozi b’akarere ka Burera, kwiga uburyo batunganya ( Traiter) amazi y’ikiyaga cya Burera akaba ariyo agezwa ku baturage cyane ko ari na menshi kurusha uko bazana amazi muri aka karere bifashishije isoko ya Mutobo.
Gusa , uyu Senateri Nkusi JuvĂ©nal n’abo yarayoboye bemereye abayobozi b’akarere ka Birera ko bagiye kubakorera ubuvugizi ngo kuko nabo biboneye ko akarere ka Burera gafite ikibazo cy’amazi meza kandi adahagije by’umwihariko mu baturage no mu migi y’akarere nka Rusumo na Butaro igenda ikura umunsi ku w’undi.
SETORA Janvier

4 Responses
Amazi arabona umugabo agasiba undi mu karere ka Burera
Nikibazo nabafite imagezi ijerekani bayigurisha 100frw Kubera amazi agenda kumanwa banyirivomo barara bayavomera mubiduki binini mugitondo udafite 100 akajya kuvoma kuruyumugezi utuye Mumudugudu wa Gisanze Akagari Ka kiringa nkuko mwabigarutseho udafite imbaraga ataha ntamazi abonye Kubera inkomati,abandi bakayoboka ikiyaga